Ubushinwa bwanze gushyigikira inyanzuro ya G20.

Ubushinwa bwiyunze ku Burusiya bwanze gushyigikira icyifuzo cy’uko leta ya Moscou yahagarika imirwano muri Ukraine, nk’uko byatangajwe n’inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu 20 bikize ku isi.

kwamamaza

Aba baminisitiri bari bateraniye mu nama yaberaga mu murwa mukuru w’Ubuhinde, New Delhi, aho bimwe byagombaga kuganirwaho, ku ruhembe rwabyo hari ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine.

Ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi byari byiteze impinduka mu kwemeza ko Uburusiya bukwiye guhagarika iyi ntambara. Icyakora Ubushinwa nubwo buterura ngo bugaragaze ko bushyigikiye iki gitero ariko igihe cyose bujya ku ruhande rwabwo, iyo hageze mu gufata imyanzuro, mu bihe bitandukanye.

Ibihugu byombi, Ubushinwa n’Uburusiya, nibyo byonyine mu bigize umuryango wa G20 bitemeranije n’iryo tangazo risaba Uburusiya kuva mu butaka bwa Ukraine burundu kandi nta shiti.

Ibi bubikoze kandi mugihe bwari buherutse bugatanga impapuro z’amapaji 12 akubiyemo uburyo bwagarura amahoro muri Ukraine, ibyo Perezida Zelensky wa Ukraine yishimiye, gusa avuga ko yizerera mu bikorwa kurusha amagambo.

Perezida Zelensky yari yavuze ko ategereje intambwe ikurikira izaterwa n’Ubushinwa.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Amerika,Antony Blinken, yatangaje ko yasabye mugenzi we w'Uburusiya, Sergueï Lavrov , ko bakura ingabo muri Ukraine, ubwo bari bitabiriye iyi nama ya G20.

Blinken yagize ati: " nabwiye minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya ibyo nahoze mvuga, kimwe n'abandi, mu cyumweru gishize mu muryango w'abibumbye no mu nama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba G20 y'uyu munsi nti: mushyire iherezo ku ntambara, mujye muri diplolomasi isobanutse ishobora kuzana amahoro nyayo kandi arambye."

.

 Mar 2, 2023 - 16:12