Australie yirukanye Ambasaderi wa Iran

Australie yirukanye Ambasaderi wa Iran

Guverinoma y’Australie yirukanye ambasaderi wa Iran i Canberra, ishinja Tehran kuba inyuma y’ibitero bibiri by’ivanguramoko ryibasira Abayahudi byabereye i Sydney no i Melbourne muri 2024.

kwamamaza

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanese, yatangaje ko ibyo bitero byagaragajwe n’iperereza ry’inzego z’ubutasi, yemeza ko ari ibikorwa bidasanzwe kandi biteye inkeke byakozwe n’igihugu cy’amahanga mu butaka bwa Australie.

Yagize ati: “Ibi ni ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeye kandi bidasanzwe, byateguwe n’igihugu cy’amahanga ku butaka bwacu. Byari uburyo bwo guca intege ubumwe bw’igihugu cyacu no guteza amakimbirane mu gihugu. Ibyo ntitwabihanganira na gato, ni yo mpamvu dufashe ingamba zikomeye kandi zidashidikanywaho.”

Albanese yashimangiye ko Iran ariyo yagize uruhare mu itwikwa ry’akabari k’Abayahudi (café casher) riherereye ahitwa Bondi, hafi ya Sydney mu kwezi k'Ukwakira (10) 2024, ndetse n’itwikwa ry'i sinagogi Adass Israel i Melbourne mu Ukuboza (12) 2024.

Nubwo nta wakomeretse muri ibyo bitero, byateje impungenge ku mutekano w’Abayahudi muri Australie. Inzego z'ubutasi zavuze ko zikomeje kugenzura uruhare rwa Iran mu bindi bikorwa by’ivanguramoko yakoreshejeho abantu batandukanye ngo ihishe ibimenyetso.

Mu rwego rwo kurushaho gufata ingamba, guverinoma ya Albanese yatangaje ko Umutwe wa gisirikare wa Iran, Gardiens de la Révolution Islamique, ugiye gushyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Iki ni icyemezo gikomeye gikurikiye kwirukana ambasaderi wa Iran, ndetse no guhagarika imirimo y’ambasade ya Australie i Téhéran, aho ambasaderi wayo yahamagajwe mu gihugu cye, i Canberra.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Australie, Penny Wong, yavuze ko ari ubwa mbere, kuva intambara ya Kabiri y’Isi irangiye, iki gihugu cyirukanye ambasaderi.

Yagize ati: “Ni icyemezo gikomeye kandi kidasanzwe, cyerekana ko tudashobora kwihanganira ibikorwa byo gucura urwango mu gihugu cyacu.”

Nubwo bimeze bityo, Wong yasobanuye ko Australie itazahagarika burundu umubano wayo na Iran, kugira ngo ikomeze kurengera inyungu z’abaturage bayo.

@rfi

kwamamaza

Australie yirukanye Ambasaderi wa Iran

Australie yirukanye Ambasaderi wa Iran

 Aug 26, 2025 - 11:48