
Somaliya: Ibitero bibiri byabereye rwagati mu gihugu byahitanye abantu.
Jan 4, 2023 - 16:42
Nibura abantu 10 bapfuye, abandi benshi barakomerekera mu gitero cyakozwe n’imodoka ibyiri mu gitondo cyo ku wa kabiri mu mujyi wa Mahas, rwagati mu gihugu , nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Somaliya.
kwamamaza
Inzego z’umutekano zivuga ko iki gitero cyahitanye aba bantu cyakozwe intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam ba Al- Shebab, cyabereye muri kariya gace ko mu ntara ya Hiran.
Hashize amezi menshi aho habereye ikindi gitero gikomeye ku ntagondwa za Al-shebab cyakozwe n’ingabo zihuriweho ziri mu butumwa bw’amahoro ndetse n’iza Somaliya.
kwamamaza