
Ingabo za Ghana zoherejwe hafi y'umupaka wa Burkina Faso nyuma y’ubwicanyi
Jul 28, 2025 - 13:11
Leta ya Ghana yongeye kohereza ingabo nyinshi mu gace ka Bawku gaherereye mu Burasirazuba ashyira Amajyaruguru y’igihugu, ku mupaka n'igihugu cya Burkina Faso, nyuma y’ubwicanyi bushya bufitanye isano n’amakimbirane ahamaze igihe kinini ashingiye ku kutumvikana k'ugomba kuhayobora.
kwamamaza
Felix Kwakye Ofosu; umuvugizi wa Perezida John Dramani Mahama, yatangaje ko ibi byemezo bifashwe nyuma y’iyicwa ry’umwe mu batware baho bo mu bwoko bw’Abakusaasi ndetse n’abanyeshuri batatu barashwe n’abantu bitwaje intwaro binjiye ku mashuri yabo.
Amakimbirane yo muri Bawku amaze igihe kinini cyane mu mateka ya Ghana. Afitanye isano n’ukutumvikana hagati y’amoko abiri – ubw'aba Mamprusi na Kusaasi – ku bijyanye n’ufite uburenganzira bwo kugena umutware w’ako karere. Aya matiku akunze kuvamo imvururu zikomeye zirimo n’impfu z’abaturage.
Felix Ofosu yavuze ko nubwo imbaraga z’ubuhuza zari zarashyizweho n’Umutware w’ikirenga w’Abashanti, Otumfuo Osei Tutu II, zari zigeze aho zishyira iherezo kuri aya makimbirane, ariko ubwo bwicanyi bwatumye leta ifata ingamba zikomeye zo kuhongera ingabo.
Kugeza ubu, nta mubare nyawo w'ingabo zoherejwe watangajwe, ariko bivugwa ko hari abasirikare bahari.
Leta kandi yashyizeho amasaha yo kuguma mu rugo, aho guma mu rugo (curfew) izajya itangira saa munani z’amanywa (14:00 GMT) igasozwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00 GMT), kugira ngo habeho ituze n’uburyo bwo gucyura abanyeshuri ahari umutekano muke.
Abaturage baho basabwe gukorana n’inzego z’umutekano, kwirinda kwihorera no gukomeza ubufatanye mu kugarura amahoro arambye muri Bawku n’akarere muri rusange kari hafi y’umupaka wa Burkina Faso.
@Reuters
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


