
Uganda: Internet yahagaritswe mbere y’uko haba amatora byongera impungenge
Jan 14, 2026 - 08:13
Komisiyo ya Uganda ishinzwe itumanaho (Uganda Communications Commission – UCC) yahagaritse ikoreshwa rya Internet n'imbuga nkoranyambaga mu gihugu hose kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama (01), amasaha make mbere y’amatora ya perezida n’ay’abadepite ateganyijwe ku wa Kane tariki 15 Mutarama (01).
kwamamaza
UCC ivuga ko iki cyemezo kigamije gukumira ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo, uburiganya mu matora no gushishikariza abaturage gukora ibikorwa by’ihohoterwa, mu gihe Perezida uri ku butegetsi Yoweri Museveni ahanganye n’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Bobi Wine.
Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Uganda, Abanya-Uganda ntibongeye kubona Internet, gukoresha WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga zirimo X (yahoze ari Twitter). RFI ivuga ko komisiyo yasabye abatanga serivisi za Internet guhagarika umuyoboro kugeza igihe kitazwi.
Iyi Commission yanahagaritse kugurisha SIM cards nshya ndetse isaba ko serivisi za roaming ku banyamahanga zihagarikwa, nubwo ubuyobozi bwari bwaravuze ko Internet itazahagarikwa mu gihe cy’amatora.
Iri hagarikwa ry’itumanaho ryabaye amasaha make nyuma y’inama ya nyuma yo kwiyamamaza kwa Perezida Yoweri Museveni yabereye i Kampala. Abanyamakuru benshi b’abanyamahanga ntibari bemerewe kuyitabira, n’ubwo bari bafite impushya zatanzwe n’inzego zibishinzwe.
Ibi byongereye impungenge z’uko Uganda ishobora kwinjira mu bihe byo kubaho nta tumanaho, nk’uko byabaye mu matora ya perezida yo mu 2021, aho Internet yamaze iminsi irenga itanu yarahagaritswe.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru yatangiye kugaragaza impungenge, cyane ko mu minsi ishize ubuyobozi bwahagaritse imiryango myinshi y’abaharanira uburenganzira bwa muntu, buyishinja gukora ibikorwa bihungabanya umutekano n’amategeko.
Ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye wasabye ko amatora yaba mu mutuzo no mu bwisanzure, abanyamakuru bavuga ko guhagarika Internet bizabangamira itangwa ry’amakuru ku matora, bikabuza abanyamakuru n’indorerezi zaje gukurikirana imigendekere y'amatora kudatangaza aho uburenganzira bwa muntu buhutajwe ndetse n'ibindi.
@Rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


