Canada: Amnesty international irashinja Ubushinwa kuyigabaho ibitero by’ikoranabuhanga.

Ishami ry’umuryango Amnesty international ryo muri Canada ryatangaje ko ryibasiwe n’ibitero byifashishijwe ikoranabuhanga bikomeye byagabwe n’Ubushinwa. Ibi bitero byibasiye uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, mu bihe cy’ibibazo hagati y’ibihugu , aho Canda ishinja ubushinwa gushaka kwivanga mu matora yayo, nk’uko bitangazwa na AFP.

kwamamaza

Muri Canada bakoresha ururimi rw’igifaransa n’icyongereza. Uyu muryango uvuga ko ahakoreshwa icyongereza ariho hagabwe ibitero kuri mudasobwa zabo ku ya 5 Ukrakira (10), bimenyekana mbere y’uko hakorwa iperereza.

 Nyuma byaje kwemezwa n’ikigo cyihariye, cyanzuye ko itsinda ry’intagondwa zifashwa na leta y’Ubushinwa cyangwa bakora mu izina ryayo byagaragaye ko bari inyuma y’ibyo bitero.

 Amnesty Canada yemeza ko sisiteme ya mudasobwa yagaruwe kandi ko amakuru y’abaterankunga bayo cyangwa abanyamuryango  atigeze yibwa.

 Itangazo rigenewe itangazamakuru ry’umunyamabanga  uhoraho wa Amnesty international Canada, Ketty Nivyabandi, rigira riti “ iki kibazo cy’ibitero by’ikoranabuhanga rugaragaza imiterere iteye akaga muri iki gihe kubaharanira inyungu, abanyamakuru ndetse na za sosiyete sivile.”

Uyu muryango ni umwe mu majwi yumvikanye ashinja leta ya Pékin gukorera iyicarubozo abashinwa bo mu bwoko bw’aba- ouïghoure batuye muri Xinjiang.

 Dec 6, 2022 - 16:19