
Guharira Uburusiya 20% by’ubutaka bwayo, kuvuga Ikirusiya: Bimwe mu byo Trump yasabye Ukraine
Nov 20, 2025 - 10:28
Ukraine yatangaje ko yakiriye umushinga mushya w’amahoro watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uyisaba ibirimo kwemera guha Uburusiya hafi 20% by’ubutaka buri mu maboko yabwo, kugabanya umubare w' ingabo zayo, no kwemera Ikirusiya nk’ururimi rwemewe mu gihugu. Ibyo byose Amerika ivuga ko bigamije guhagarika intambara imaze imyaka ine, ariko Ukraine yatunguwe, ibifata nk’ibisabwa byenda gusa no gutanga igihugu burundu.
kwamamaza
Uwo mushinga mushya w’amahoro ukubiye mu ngingo 28 wagejejwe kuri Ukraine ku w 29 Ugushyingo (11) 2025 ugaragara nk'ukubiyemo ibyifuzo by'Uburusiya, ndetse bashinja ko Uburusiya bwaba bwaragize uruhare mu kuwutegura. Gusa amakuru avuga ko wateguwe n’itsinda rya Donald Trump riyobowe na Steve Witkoff, ufite abantu benshi baziranye nawe bo muri Kremlin.
Uyu mushinga mushya yatunguye Ukraine, aho isabwa kwemera ko Uburusiya bugumana uduce bwigaruriye burundu cyangwa igice turimo: Crimée, Donetsk, Lougansk, Zaporijjia na Kherson. Ndetse igatangira kuva no ku bice bindi bya Donbass.
Ibi bisa naho Ukraine yaba yihaye Uburusiya 20% by'ubutaka byayo, umwe mu bategetsi bakomeye muri Ukraine utatangaje imyirondoro ye yatangaje ko basabwe kwemera uko uwo mushinga.
Yagize ati:" Twakiriye ibimenyetso bidusaba kwemera uwo mushinga."
Uwo mushinga kandi uganisha Ukraine mu nzira igoranye, uyisaba kugabanya umubare w' ingabo zikagera no munsi ya 400,000 ndetse no kwemera ko Amerika ihagarika kuyiha intwaro z’ingenzi zirasa kure, zifite ubushobozi bwo kurasa mu Burusiya.
Uwo mushinga kandi ukumira iyoherezwa ry'ingabo z'amahanga ku butaka bwa Ukraine. Ibi bisa n'ibishaka kuburizamo ubushake bw'Ubufaransa n'Ubwongereza, nk'ibihugu byemeye kohereza ingabo zo gufasha Ukraine muri iyo ntambara ihanganyemo n'Uburusiya.
Uwashyikirije amakuru abanyamakuru i Kyiv yavuze ko “ibisabwa bimeze neza neza ibyo Kremlin yagiye isaba kuva kera”, ndetse ko “bigana ku kwemera gutsindwa”.
Ukraine kandi yasabwe ko Ikirusiya kiba ururimi rwemewe n’amategeko muri Ukraine, ibibayeho ku nshuro ya mbere kuva mu 1996 hemejwe Itegeko Nshinga ry'igihugu. Hari kandi no guha ubuzima gatozi Itorero rya Orthodoxe ryo mu Burusiya.
Umutegetsi ukomeye wo muri Ukraine yagize ati:" Ikintu cy’ingenzi tubona ni uko tutaramenya neza niba uyu ari umushinga wa Trump ubwe cyangwa uw’abantu bamwegereye."
Yanahishuye ko “amakuru bahawe adasobanutse” ku bijyanye n’icyo Uburusiya buteganya gukora cyangwa kwitwara niyohererezwa uwo mushinga.
Prezida Donald Trump amaze igihe ashaka ko intambara y'Uburusiya muri Ukraine yarangida ariko arasa n'ugifite ihurizo ritoroshye. Ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo Axios byatangaje ko Amerika yakoranye mu ibanga n’Uburusiya mu gutegura uwo mushinga mushya ugamije gushyira iherezo kuri iyo ntambara.
Gusa ibiro ntaramakuru by'abafaransa bivuga ko Uburusiya bwanze kugira icyo bubivugaho, ndetse na Amerika yasabwe kugira icyo ibivugaho ariko ibirenza ingohe.
Nubwo Amerika yari inshuti y’akadasohoka ya Ukraine mu gutanga intwaro n’ubufasha kuva 2022, kuva Donald Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama (01) 2025, yatangiye inzira nshya yo kwegera Vladimir Putin ariko umugambi we ntacyo urageraho.
Yavuze kenshi ko arambiwe uburyo Zelensky atanga ibisubizo bitinda, ndetse akavugiraho n’Uburusiya budashyira imbere ibiganiro by’amahoro. Gusa kuri iyi nshuro, aya masezerano mashya asa nashyira mu kaga Ukraine isabwa kwemera gutanga 1/5 cy'ubutaka bwayo, cyane ko kuva kera Uburusiya bwakomeje gusaba ko Ukraine yakwemera guhara ibice byose bwigaruriye, kabone n'ubwo itabigenzura 100%.
Uyu mushinga ukakaye uje mu gihe mu Kwakira (10), Trump yari yafatiye ibihano bikomeye inganda za peteroli z’Uburusiya mu rwego rwo kongera igitutu kuri Kremlin.
Ibi kandi bisanze Ukrains iri mu bihe bikomeje no mu gitutu mpuzamahanga kubera ruswa ivugwa mu nzego za gisirikare n’ iz'ubutegetsi, bikarushaho kwambura Ukraine icyizere imbere y’abaterankunga bayo.
Ubu birasa bkaho umushinga mushya wa Trump ugaragara nk’umugambi ushyira Ukraine mu mahitamo abiri akomeye arimo kwemera ibitambo bikomeye ku busugire bwayo cyangwa gukomeza intambara itaragaragaza amaherezo.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


