
Abaturage baheruka batanga ibitekerezo mu iteganyabikorwa
May 28, 2024 - 14:28
N’ubwo abanyarwanda bashima kuba bagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi bibakorerwa, hari abavuga ko baheruka batanga ibitekerezo by’ibyo bakeneye ko byitabwaho mu duce batuyemo kandi bakazategereza ko bikorwa bagaheba. MI
kwamamaza
Uburyo bwo gutanga ibitekerezo by’ibyo babona ko bikenewe byaje nyuma yo kubona ko abaturage batagiraga uruhare mu bibakorerwa. Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho urubuga, aho buri mwaka w’ingengo y’imari mu iteganyabikorwa riha umwanya abaturage bagataga ibitekereo byabo ku byo bifuza ko byakorwa mu igenamigambi, bigendanye n’imiterere ya buri gace babarizwamo.
Ibi byashimishije abanyarwanda, gusa bavuga ko kugeza ubu bakibibonamo icyuho cyo kuba hari uduce baheruka batanga ibitekerezo by’ibikenewe, ariko mu ishyirwa mu bikorwa bagaheba.
Uyu ni umubyeyi umwe wo mu karere ka Rwamagana, aganira n’Isango Star, yagize ati: “ nyine ibitekerezo buratangwa uretse ko kubisubiza nabyo bitinda! (…) ntabwo twamenya uko bigenda, natwe dutegereza ikije nuko tukakira icyo.”
Undi muturage witwa Twizerimana, nawe, ati: “duheruka tubivuga! Mu nama bati ‘ muvuge ibyo mwumva mwifuza nk’abaturage’. Rwose tukagenda tukavuga ibyo twifuza …ariko ntabwo bikorwa, bihera iyo. Haracyarimo icyuho rwose.”
Uwitwa Mukankusi nawe ati: “nyine rwose bibaho, ntabyo tubona. Sinzi impamvu rwose, nanjye ntumbaze!”
Joseph Curio HAVUGIMANA, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho ndetse akaba n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yemeza ko bibaho bitewe n’ubushobozi buhari. Ariko anavuga ko abaturage badakwiye gucika intege.
Ati: “twabasaba kudacika intege, tukabashishikariza gutanga ibitekerezo kuko ninaho hava ishusho ngari yo kuvuga ngo ikibanza ni ikihe? Icyihutirwa ni ikihe? Ni iki abaturage bakeneye cyane.”
“Naho ubundi abaturage bazirikane, bibuka ko igihugu cyacu kidafite amikoro menshi cyane ari nayo mpamu uzasanga habaho kuvuga ngo reka duhere kuri iki, iki kizakurikiraho. Ntabwo ari uko baba barabatereranye, ntabwo ari uko ibitekerezo byabo bitahawe agaciro. Ahubwo ni icyo kibazo cy’amikoro gituma hari ibikorwa cyangwa ibitekerezo biza nyuma y’ibindi.”
Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC] igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2022, binyuze mu guha ijambo abaturage ku igenamigambi ry’igihugu, muri icyo gihe kingana n’imyaka 4 abaturage batanze ibyifuzo 10,957 by’ibyo bifuzaga kuzagezwaho.
Icyakora MINALOC ivuga ko nibura ibishyirwa mu bikorwa bitagera ku 10%, ahanini bitewe n’uko ubushobozi bw’igihugu buba bungana ndetse n’ubwihutirwe by’ibyifuzo by’abaturage.
@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


