Imiryango y’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda ikomeje gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye

Imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda iravuga ko ikomeje gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugirango abantu bafite ubumuga bw’uruhu bagire uburenganzira bwuzuye kandi bahabwe bimwe mu bikenerwa by’ingenzi ku buryo bworoshye, ibyo birimo serivise z’ubuvuzi n’uburezi kugirango ubuzima bwabo bukomeze bwitabweho nk’abandi bose.

kwamamaza

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwavuye kuri Stade Amahoro i Remera rwerekeza hafi ya gare y’ i Remera kuri hoteli ya Hill Top ahabereye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga bw’uruhu wizihizwa ku isi yose ku itariki ya 13 Kamena.

Dr. Nicodemme Hakizimana umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA) yagize ati "impamvu dukora urugendo ni ukugirango n'abandi banyarwanda batubona babwire bagenzi babo ko hariho abantu bafite ubumuga bw'uruhu benshi atari umuntu umwe nkuko babitekereza.....uyu munsi wabaye umwanaya mwiza wo kugirango twerekane ko turiho".  

Ngo ni muburyo bwo kugirango abafite ubumuga bw’uruhu bitinyuke kandi bagaragaze ko bafite uburenganzira n’ubushobozi nk’ubw’abandi bantu bose.

Dr. Nicodemme Hakizimana yakomeje agira ati "icyo dusaba abantu bafite ubumuga bw'uruhu ni ukwitinyuka bakumva ko umuntu ufite ubumuga bw'uruhu ari umuntu nk'abandi, be kwirebera mu ndorerwamo sosiyete ibashyiramo, nibemere ko bafite imbaraga..... umuntu ufite ubumuga bw'uruhuru niyitinyuke, akore imirimo imuteza imbere, nidutera imbere nta muntu uzaba akidusuzugura".  

Bwana Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) aravuga ko ubuvugizi n’ubufasha bizakomeza gutangwa kuri abo cyane cyane mu nzego z’ubuvuzi n’uburezi kugirango abafite ubumuga bw’uruhu bisange mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo kandi batere imbere.

Yagize ati "uburezi ni kimwe n'ubuvuzi, ni inkingi ya mwamba n'imibereho y'iterambere, iyo umuntu atize kiba ikibazo, iyo atageze ku burezi iba ari imbogamizi ikomeye cyane, niyo mpamvu turimo gushaka uburyo bakomeza bakiga". 

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu ku isi hose wizihijwe no mu Rwanda ku nsanganyamatsiko ivuga ngo "kudahezwa ni imbaraga", aho abafite ubumuga bw’uruhu bitabiriye uyu munsi bahawe bimwe mu bikoresho bibarinda kwangirika k’uruhu birimo imitaka, ingofero zirinda izuba n’amavuta yo kwisiga arinda uruhu kwangirika no kurwara kanseri.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jun 14, 2023 - 07:49