Kuva muri 2017 ibiza bimaze guhitana abarenga 1200, hari izihe ngamba mu kubikumira?

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baragaragaza ko bakurikije ingaruka bigira ku gihugu buri mwaka, ibiza bikwiye kwitabwaho mu kubikumira, bityo bakabaza Guverinoma icyo iri gukora kuri iki kibazo kimaze gutwara ubuzima bw’abarenga 1200 mu myaka itandatu gusa.

kwamamaza

Urugero rw’ibiza bikomeye biheruka mu Rwanda ni ibyabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, byahitanye abarenga 130, imitungo ya benshi irangirika hadasigaye n’ibikorwaremezo.

Ibi n’ibindi biba mu Rwanda, byatumye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi, itumiza Guverinoma mu gushaka kumenya ibiri gukorwa mu gushyiraho ingamba ziruseho zikumira ibiza, maze aba babaza Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, icyo Guverinoma iteganya.

Umwe yagize ati "Nyakubahwa Minisitiri w'intebe atugaragarize ingamba zaba zihari mu gutunganya ibishanga, hirya no hino hari ibishanga bidatunganyije nabyo usanga bizamo imyuzure amazi yajemo akangiza imyaka y'abaturage".  

Mu kubasubiza, Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe akaba n’umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, aragaragaza ko hakiri inzitizi zituruka hanze y’u Rwanda, ariko ngo bafite ingamba.

Yagize ati "ku birebana n'ibikorwa n'ingamba zo gukumira no guhangana n'ibiza, twebwe nk'igihugu imbaraga zirimo gushyirwamo kandi imbaraga dushyiramo dukomeza kugenda dushishikariza abafatanyabikorwa bacu kuza muri iyo gahunda yo kwirinda no guteganya ko ibiza bitakomeza kudutwara abantu n'ibintu". 

Imibare itangwa na Leta y’u Rwanda, igaragaza ko kuva muri 2017 kugeza mu kwezi kwa 5 kwa 2023, ibiza bimaze gutwara ubuzima abagera ku 1289.

Byakomerekeje 2114, byangiza inzu zigera ku bihumbi 51 naho hegitari ibihumbi 33 zari ziteyeho imyaka zirahatikirira.

Muri iyo myaka igera kuri itandatu kandi hapfuye inka zirenga 1900 n’andi matungo magufi arenga ibihumbi 14800 biturutse ku biza, ingaruka zigaragaza uburemere bw’ikibazo n’imbaraga zikwiye mu gufata ingamba zikumira ibiza mu Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 3, 2023 - 08:51