Nyaruguru: Bibutse ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe baroshywe mu mugezi w'Akanyaru

Mu Karere ka Nyaruguru bibutse ku nshuro ya 29, Abatusi bishwe baroshywe mu mugezi w’Akanyaru hashimwa ko byibura hashyizwe ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yahabereye ndetse ubuyobozi bwizeza ko hazakomeza no gushyirwa ibindi bimenyetso mu rwego rwo guharanira ko amateka yaho adasibangana.

kwamamaza

Kwibuka Abatutsi ku nshuro ya 29 bishwe baroshywe mu mugezi w’Akanyaru, byakorewe mu kibaya kiri ku mupaka w’u Rwanda n’Uburundi cyabanje gukusanyirizwamo Abatusti mbere yo kwicwa banagwa mu Kanyaru.

Hatanzwe ubutumwa mu ndirimbo, n’ubuhamya, ndetse abaharokokeye bagaragaza ko byibura kuri iyi nshuro kwibuka bikozwe harashyizwe ikimenyetso kigaragaza amateka yaho ngo bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Umwe yagize ati "twajyaga tuza kwibukira ahangaha tukajya muri iki kibaya cy'Akanyaru ariko nta kimenyetso na kimwe dufite usibye gushyira ururabo mu ruzi rw'Akanyaru, twarishimye kuko twari tumaze igihe kinini".   

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel avuga ko hazakomeza no gushyirwa ibindi bimenyetso mu rwego rwo guharanira ko amateka yaho adasibangana.

Yagize ati "ikibanze kwari ukuhashyira ikimenyetso kugirango kigaragaze abashoboye kwicirwa hano bakajugunywa muruzi, hano kuri iki kimenyetso hari amazina agera kuri 171 ariko hakaba hari abandi bantu nabo bamaze kuboneka ubwo nabo tuzareba uburyo azandikwa, ku bijyanye no kuba abantu bagira indi nzu n'ibindi bakwifuza abantu tuzabirebaho".    

Abayobozi mu nzego zitandukanye, bunamiye banashyira indabo mu mugezi w’Akanyaru nk’ikimenyetso cyo kwibuka no guha icyubahiro aboroshywe mu Kanyaru, nyuma y’uko bari bahaje baturutse mu cyahoze ari Komini ya Kigembe muri Perefegitura ya Butare bashaka uburyo bakwambuka bakajya i Burundi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 Apr 20, 2023 - 07:35