Sena y’u Rwanda irashima Amerika ko igira uruhare mu gushakira amahoro akarere u Rwanda ruherereyemo

Kuri uyu wa kane Sena y’u Rwanda na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika bagiranye ibiganiro, aho impande zombi zigaragaza ko ari inzira mu kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ndetse Sena y’u Rwanda igashima Amerika ku ruhare igira mu kugerageza gushaka umuti ku bibazo by’umutekano ukomeje kuba muke mu karere u Rwanda ruherereyemo.

kwamamaza

Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr. François Xavier Kalinda, yakiriye bwa mbere Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Eric Kneedler.

Ambasaderi Eric Kneedler yashimiye Dr.  François Xavier n’abandi basenateri, ndetse avuga ko ibiganiro byabereye mu muhezo bagiranye, bitanga icyizere ku kurushaho gushimangira umubano.

Ati « Ni umubano umaze imyaka isaga 60, rero twaganiriye ku nkingi zitandukanye twagiye dufatanyamo, birimo ubuzima, uburezi, ibidukikije, demokarasi n’imiyoborere. Twanavuze ku mahirwe mashya agaragara ku mpande zombi, n’ibindi byinshi twakomeza gukoranamo birimo ibirebana n’ubukungu, ubucuruzi, ndetse tunagaruka ku kubaka imibanire y’abaturage bacu. Hari inzira nyinshi zadufasha gukomeza kubaka imibanire ». 

Dr. François Xavier Kalinda, Perezida wa Sena y'u Rwanda, aravuga ko banaganiriye ku kubaka ubufatanye hagati ya za Sena zombi ndetse n'uruhare rwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushakira amahoro akarere u Rwanda ruherereyemo.

Ati "twavuze no kubigendanye n'umubano hagati ya Sena ya Amerika na Sena y'u Rwanda atwemerera ko agiye kubishyiramo imbaraga noneho hakabaho ubwo butwererane hagati ya za Sena zombi, twashimye gusa ko Amerika ifite uruhare mu gushaka ikibazo cy'umutekano muri aka karere, gushaka ibisubizo bifasha akarere kugira amahoro".  

Leta zunze ubumwe za Amerika, zisanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye, kubera inkunga isanzwe irugenera zigamije guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi Eric Kneedler yageze mu Rwanda mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2023, mu nshingano zo guhagararira Amerika mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman wagiye guhagarira Amerika muri Mozambique.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jan 19, 2024 - 07:51