Iran yatesheje agaciro integuza ya Trump, ikomeza gahunda yo gufunga umuyoboro wa Hormuz

Uruganda rutunganya peteroli muri Iran rwangijwe na Israel

Mu gihe Donald Trump yashyizeho igihe ntarengwa cyo ku wa Kabiri asaba Iran gufungura umuhora wa Hormuz, Tehran yamaganye igitutu n’iterabwoba bya Amerika, inanga no gufungura uwo muyoboro mu rwego rwo guhagarika intambara by’agateganyo nubwo yagejejweho umushinga ugamije guhagarika intambara imaze ibyumweru bitanu.

kwamamaza

Umushinga wo guhagarika imirwano watanzwe n’abahuza barimo Pakistan, uteganya guhagarika intambara ako kanya, hagakurikiraho ibiganiro byagutse byarangira mu minsi 15 kugeza kuri 20. Gusa kugeza ubu, Iran yabyamaganiye kure.

Iran yatangaje ko itazemera gufungura umuyoboro wa Hormuz mu gihe cy’agateganyo, ivuga ko idashobora kwemera igitutu cy’igihe ntarengwa cy'amasaha 48 yashyiriweho na Amerika. Abayobozi bayo banashimangiye ko Amerika itagaragaza ubushake bwo kugera ku masezerano arambye. 

Ku rundi ruhande, Trump yakomeje kongera igitutu, ateguza ko Iran nidafungura uwo muhora w’ingenzi ku bucuruzi bw’isi, ishobora kwibasirwa n’ibitero bikomeye ku bikorwa remezo byayo birimo iby' ingufu n’ubwikorezi.

Ibi byatangajwe n'impande zombi mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego. Ibitero byo mu kirere byongeye kwibasira Iran, aho igisirikare cya Israel cyagabye igitero gikomeye ku ruganda rwa South Pars muri Iran  rutunganya peteroli na gaz rugatanga hafi kimwe cya kabiri cy’umusaruro muri iki gihugu.

Ni mu gihe na yo ifatanyije n'imitwe ya Hezbollah yakomeje gusubiza yibasira inyungu za Amerika, Israel n’abo bafatanyije mu karere.

Iyi myanzuro ikomeje gushyira akarere k’Uburasirazuba bwo hagati mu kaga ko gukomeza kwinjira mu ntambara ndende. Iran yavuze ko yiteguye gusubiza ibitero byose Amerika na Israel bayigabaho igihe icyo ari cyo cyose.

@RFI, Reuters

 Apr 6, 2026 - 15:14