Igabanuka ry’inkunga rishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu basaga miliyoni 110

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) riraburira ko mu 2026 ritazabasha gutabara abarenga miliyoni 110 bafite ibyago byinshi byo kugarizwa n’inzara, bitewe n'igabanuka rikabije ry’ingengo y’imari. WFP ivuga ko mu bantu miliyoni 318 bazaba bugarijwe n'inzara ikabije, rizabasha gufasha gusa kimwe cya gatatu cyabo.

kwamamaza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) riraburira ko mu 2026 ritazabasha gutabara abarenga miliyoni 110 bafite ibyago byinshi byo kugarizwa n’inzara, bitewe n'igabanuka rikabije ry’ingengo y’imari. WFP ivuga ko izabasha gufasha  nibura kimwe cya gatatu cy'abantu miliyoni 318 bazaba bugarijwe n'inzara ikabije.

WFP yatangaje ko kugabanuka gukomeye kw’inkunga mpuzamahanga kuri gahunda z’ubutabazi biri gutuma itagishobora kugera ku nshingano zaryo zo gutabara abugarijwe n’inzara mu buryo buhagije. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, ku ya 18 Ugushyingo (11)2025, rigaragaza ko kugira ngo rifashe mu by'ingenzi abantu miliyoni 110 rifite, rikeneye miliyari 13 z’amadorari, ariko ko amakuru ahari agaragaza ko mu 2026 rishobora kubona hafi kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga.

Ibi bibaye mu gihe Amerika (yari umuterankunga wa mbere wa WFP) yagabanyije cyane inkunga y’ubutabazi, cyane cyane kuva ku buyobozi bwa Donald Trump bwatangira kugabanya ingengo y’imari igenerwa ibikorwa mpuzamahanga.

Ibi byiyongeraho kuba ibihugu bikize by’i Burayi na byo byaragabanije amafaranga bigenera ibikorwa by’ubutabazi, ibyo byose bigira ingaruka ku mishinga y’isi yose ijyana n’imirire no kurwanya inzara.

WFP ivuga ko umubare w’abantu bari mu nzara ikabije wageze kuri miliyoni 318, wikubye kabiri uwo mu 2019. Intambara, ubwiyongere bw’ibihe bidasanzwe birimo amapfa n’imyuzure, ndetse no guhungabana k’ubukungu ku isi biri mu bituma ikibazo cy’inzara gikomeza kwiyongera.

Muri uyu mwaka, Muri Gaza no mu bice bimwe byo muri Soudan ni hamwe mu hugarijwe n'inzara ikabije kubera ibibazo by'intambara, Umuyobozi wa WFP, Cindy McCain, yise “ibidakwiye kubaho mu kinyejana cya 21.”

Mu ijambo ribanziriza raporo ya WFP ya 2026, McCain yavuze ko igisubizo gihari kitarimo ubushobozi, kigenda gicika intege kandi kidahagije, ndetse ubufasha bw’ibiribwa n’amafaranga mu mishinga myinshi byagabanyijwe. Yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi byinshi byahisemo guha ubufasha itsinda rito ry’abantu bafite ibyago byinshi kurusha abandi.

WFP na FAO mu cyumweru gishize banatangaje ibihugu 16 biri mu bice byugarijwe n'inzara ikabije, birimo Haiti na Sudani y’Epfo. Aya mashami ya ONU yavuze ko kugeza ubu bamaze kubona miliyari 10.5 gusa mu gihe bakeneye miliyari 29 zo gufasha abaturage bose bari mu kaga. Zisaba ibihugu bikize kongera imbaraga n’ubushake mu guhangana n’inzara ikomeje kwiyongera ku isi.

@Rfi

 Nov 18, 2025 - 13:23