
Amerika n’imiryango y’abanya-Israeli bagifitwe bugwate banenze igitero cya Israeli i Doha
Sep 10, 2025 - 12:19
Abayobozi b’Amerika, ibihugu byo mu karere, n’imiryango y’Abanya-Israeli bagifitwe bugwaye na Hamas, bagaragaje banenze igitero cya Israeli ku bayobozi bakuru b'uyu mutwe i Doha. Banagaragaje impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n'iki gitero. Bavuga zishingiye ku kuba gishobora guhungabanya ibiganiro byo guhagarika intambara no gushyira ubuzima bw’abafashwe ku ngufu mu kaga.
kwamamaza
Ku wa kabiri, nibwo Israeli yagabye igitero i Doha, mu gihugu cya Qatar, ku bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas. Ni igitero Hamas yatangaje ko cyahitanye abantu 6, ariko abayobozi bayo bakakirokoka. Icyo gitero cyagabwe mu gihe abayobozi ba Hamas bari mu nama yo kuganira ku cyifuzo cya Perezida Donald Trump wa Amerika cyo guhagarika intambara muri Gaza.
Qatar, imaze igihe kinini ari umuhuza mu biganiro byo guhagarika iyi ntambara ku busabe bwa Amerika, yavuze ko ifite uburenganzira bwo gusubiza iki gitero cyagabwe ku butaka bwayo.
Gusa ntiharamenyekana igikurikira iki gitero. Ariko muri Israeli hakomeje kuba urujijo ku byabaye. Amos Yadlin, wahoze umuyobozi mu bijyanye n'indege n’ubutasi, avuga ko intego z’iki gitero zitagezweho.

Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump we yavuze ko atishimiye ibyakozwe na Israeli, avuga ko itogexe ibimenyesha mbere y'igihe.
Gusa ibiro bya Minisitiri w’intebe, Benyamin Netanyahu, byatangaje ko iki gitero cyari cyigenga ndetse cyakozwe mu rwego rwo kubyaza amahirwe yari abonetse.
Uretse ibihugu byo mu karere ko mu burasirazuba bwo hagati banenze iki gitero, imiryango y’abafashwe bugwate na Hamas nayo irahangayitse cyane. Ivuga ko amahirwe yo kubagarura yabaye make. Gil Dickmann, umuvandimwe wa Carmel Gat uherutse kwicirwa muri Gaza aho yakiri imbohe, yavuze ko Hamas ishobora gukoresha icyo gitero nk’impamvu yo guhagarika ibiganiro ndetse no kwihorera ku bo igifite bugwate.
Kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, nibwo umutwe wa Hamas wagabye igitero kigahitana abanya-Israeli 1200, naho 251 bafatwa bugwate. Muri bo 47 baracyari mu maboko ya Hamas, harimo 20 bagikiri bazima.
RFI yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye uraterana mu nama yihutirwa iraba ku wa Gatatu ku gitero cya Israeli i Doha. Ibi byabaye nyuma y’uko ibihugu byinshi by’Abarabu, Turkey, n' Ubufaransa byamaganye icyo gitero.

@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


