Vestine yakorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’

Ishimwe Vestine witegura kurushinga n'Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi ibizwi nka ‘Bridal Shower’

kwamamaza

Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yasezewe n'inshuti ze mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Byitabiriwe n’abagore n’abakobwa b’inshuti ze za hafi.

Vestine yakoze ibi birori byo gusezera ubukumi mu gihe mu minsi ishize, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube MIE, yavuze ko nta kindi gihugu azaturamo kindi kitari u Rwanda, kugeza ubu yanamaze kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yitwa Vestine Ouédraogo.

Ku wa 15 Mutarama 2025, nibwo mu buryo bwibanga rikomeye Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo bikaza kumenyekana nyuma.

Vestine na Ouédraogo ubukwe bwabo bukaba butegerejwe ku ya 05 Nyakanga 2025.

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jun 23, 2025 - 12:27