Isango na Muzika Awards: Menya ibyaranze igitaramo cyabereye mu karere ka Huye (amafoto)

Abanyeshuri n’abaturage bo mu Karere ka Huye bitabiriye ari benshi igitaramo cya Isango na Muzika cyabereye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye ku wa 22 Ugushyingo (11) 2025, cyahuriranye no gutanga ubutumwa bukomeye ku rubyiruko bujyanye no kurwanya SIDA no kurukangurira gutanga amaraso ku bushake.

kwamamaza

Ibitaramo bya Isango na Muzika gitegurwa na Isango Star bisanzwe bikorerwa mu Ntara zitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha ibihembo bya Isango na Muzika Awards ndetse binibanda ku bukangurambaga bwo gukangurira urubyiruko kwirinda Virus itera SIDA, no kwitabira igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake.

Ibi bitaramo byatangiye mu karere ka Kayonza, bikomereza mu karere ka Rubavu, aho mu pera z'icyumweru gishize byari byakomereje mu mujyi wa Huye, mu gihe biteganyijwe ko bizakomereza mu tundi turere tugize u Rwanda.

Isango Star iri gukora ibi bitaramo ibifashijwemo n’abahanzi bakomeye barimo Riderman, Nel Ngabo na Bwiza, ariko bikanaha amahirwe abahanzi bakizamuka bo muri utwo turere kugaragaza impano zabo mu muziki.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izasozwa n’ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza muri 2025, mu bihembo byiswe "Isango na Muzika Awards 2025", bikazabera muri Camp Kigali ku wa 21 Ukuboza (12) 2025.

Dore amwe mu mafoto yaranze iki gitaramo:

Bwiza ni umwe mu bahanzi bari gufasha ISANGO STAR

Umuhanzi Nel Ngabo ku rubyiriro I Huye

Umuhanzi Riderman uishimiwr n'abitabiriye igitaramo

MC Tino niwe wari umushyushyarugambaAbahanzi bakizamuka bataramiye abitabiriye igitaramo I Huye

 Nov 24, 2025 - 12:27