
Uwahoze ari Perezida wa Korea y’Epfo arashinjwa kugambanira igihugu
Nov 10, 2025 - 11:33
Ubushinjacyaha bwa Korea y’Epfo bwashinje uwahoze ayiyobora, Yoon Suk-yeol, gufasha umwanzi no kugambanira igihugu nyuma yo gutuma drones zoherezwa muri Korea ya Ruguru mu 2024, igikorwa cyashoboraga guteza intambara hagati y’ibihugu byombi.
kwamamaza
Ibi byatangajwe ku wa mbere, ku wa 10 Ugushyingo (11) 2025, Ubushinjacyaha bwatangaje ko Yoon Suk-yeol akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha nabi ububasha, gufasha umwanzi, no kurema ibihe bishobora guteza intambara.
Ikinyamakuru le Figaro cyatangaje ko ibi byaha Yoon abikurikiranyweho nyuma yaho Korea ya Ruguru ishinje iy'Epfo kohereza drones mu kirere cya Pyongyang; umurwa mukuru wa Korea ya Ruguru, zigamije gusakaza impapuro zirimo propagande. Ni igikorwa yavuze ko cyakozwe mu Ukwakira (10) 2024, ariko icyakora Korea y'Epfo irabihakana.
Nyuma ku wa 3 Ukuboza (12) 2024, Yoon yohereje kandi ingabo gufata Inteko Ishinga Amategeko ariko biburizwamo n'abadepite.
Mu ntangiriro za 2025, nibwo hatangijwe iperereza ryagaragaje ko byakozwe na Yoon hamwe n'abandi mu rwego rwo guteza igikorwa cyashoboraga gutuma icyo gihugu gisubiza maze Korea y'Epfo ikabona uko itanganitegeko rya gisirikare nk' impamvu yo gutangiza intambara.
Park Ji-young, Umushinjacyaha wihariye wungirije, yavuze ko habonetse ibimenyetso simusiga mu nyandiko y’uwahoze ayobora ubutasi, zisaba gushaka uburyo bwo guteza umutekano muke no kwibasira ahantu hagaragara nka Pyongyang na Wonsan kugira ngo bitere igisebo kuri Korea ya Ruguru.
Yoon, wari azwiho politiki ikomeye kuri Korea ya Ruguru, asakaba inshuti ikomeye ya Amerika, yakuwe ku butegetsi muri Mata (04) 2025 nyuma yo gutabwa muri yombi muri Mutarama (01)2025. Muri Nyakanga (07)20025, nibwo yasimbuwe na Perezida mushya Lee Jae-myung urajwe ishinga no kugarura ituze no kugabanya umwuka mubi mu mubano na Korea ya Ruguru.
Kuri ubu ari muri gereza, ndetse akomeje kuburanishwa kuri ibi byaha.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


