Israel yishe Minisitiri wari ushinzwe ubutasi wa Iran, abayobozi bakuru bakomeza kuba umuhigo

Israel yatangaje ko yishe Minisitiri wari ushinzwe ubutasi wa Iran, Esmail Khatib, mu gitero cyagabwe mu ijoro. Ibi byatangajwe na Minisitiri w'ingabo wa Israel, Israel Katz,, anavuga ko we na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, bahise batanga uburenganzira ku gisirikare bwo gukomeza kwibasira abandi bayobozi bakuru ba Iran. Ni mu gihe Tehran itaremeza ayo makuru.

kwamamaza

Intambara iri hagati ya Amerika_Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko Israel itangaje ko yishe umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano za Iran. Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko Esmail Khatib wari Minisitiri ushinzwe ubutasi wa Iran yiciwe mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu. 

Aya amakuru atangajwe nyuma y'iyicwa ry'abandi bayobozi bakuru babiri bakomeye barimo uwari umujyanama w'umuyobozi w'ikirenga mu bijyanye n'umutekano, ndetse uwari ukuriye umutwe w'ingabo zidasanzwe za Iran wari akomeye  mu bijyanye n'ibiganiro kuri Nikereyeri, Iran itangaza ko izihirera.

Gusa kuri iyi nshuro, Minisitiri Katz yagaragaje ko iki gikorwa kiri mu murongo w’ibyemezo bikaze Israel yafashe byo gukomeza guhiga abayobozi bakuru ba Iran. Yavuze ko we na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu bemereye igisirikare gukomeza kugaba ibitero ku bayobozi bakomeye ba Iran bari ku rutonde rw’abagomba kwibasirwa, hatabayeho kongera gusaba uburenganzira kuri buri gikorwa.

Icyakora, Iran ntiragira icyo itangaza ku rupfu rwa Khatib, ibintu bituma hakomeza kubaho gushidikanya ku kuri kw’ayo makuru.

Iran ntiteganya guhindura umugambi wayo kuri Nikereyeri 

Ku rundi ruhande, urugamba ruracyakomeje, ndetse Iran nayo ikomeje kwihimura no gufunga umuyoboro wa Harmoz. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yatangaje ko nubwo igihugu cye kiri mu ntambara, kidateganya guhindura politiki yacyo ku bijyanye n’intwaro za nikleyeri.

Abbas yashimangiye ko Iran ikomeje kuvuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije gusa ibikorwa bya gisivili, nubwo ibihugu byo mu Burengerazuba birimo Amerika na Israel bikomeje kuyishinja gushaka gukora intwaro za kirimbuzi.

Araqchi yavuze kandi ko nyuma y’iyi ntambara, hakwiye gushyirwaho amasezerano mashya agenga ikoreshwa ry’umuyoboro wa Hormuz, inzira inyuramo igice kinini cy’amavuta n’ibikomoka kuri peteroli ku isi. Yagaragaje ko ibi byafasha kurinda inyungu z’ibihugu byo mu karere no kugenzura uko iyo nzira ikoreshwa.

Kuri ubu, Iran ikomeje gufunga uwo muyoboro, ivuga ko itazemera ko hari amavuta agera ku bihugu biyirwanya, birimo Amerika na Israel. Iki cyemezo cyateje impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’isoko ry’ingufu.

Hagati aho, Amerika iri kugerageza gushaka ibihugu byafatanya mu kurinda amato anyura muri iyo nyanja, ariko ibihugu byinshi byo muri NATO byagaragaje ko bidashaka kwinjira mu bikorwa bya gisirikare birwanya Iran.

Ku bijyanye n’iherezo ry’intambara, Araqchi yavuze ko bishoboka gusa mu gihe imirwano ihagaritswe burundu mu karere hose, kandi Iran igahabwa indishyi z’ibyangijwe n’iyi ntambara.

Yanashimangiye ko ibitero Iran yagabye mu bice byo mu kigobe byibasiye ibirindiro bya Amerika byimuriwe mu mijyi, ari byo byatumye hari aho byangije n’imiturire y’abaturage, ashinja Amerika kuba ari yo yatangije iyi ntambara ku wa 28 Gashyantare (02), 2026.

@Reuters, RFI

 Mar 18, 2026 - 13:09