G20: Uburusiya ntabwo bwiteguye kwakira ibikubiye mu itangazo ry’ibyaganiweho.

José Manuel Albares, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, yatangaje ko Uburusiya butiteguye kwemera ibikubiye mu itangazo rihuriweho rya G20 ku kibazo cya Ukraine.

kwamamaza

Ibi yabitangaje kur’uyu wa kane, 2 Werurwe (03) 2023, nyuma yaho ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihuriye mu bihugu 20 bikize ku isi, iri kubera mu Buhinde ndetse yitezweho kugira ikintu bihindura ku myumvire yo kwamagana igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Ubwo yari mu nama kur’uyu wa kane, Manuel Albares, yagize ati: “Nyuma y’imbwirwaruhame ya minisitiri w’Uburusiya w’ububanyi n’amahanga (Sergueï Lavrov), sintekereza ko Uburusiya bwaba bwiteguye kwemera umyanzuro.”

Ku ruhande rwa Giorgia Meloni; minisitiri w’intebe w’ubutaliyani, avuga ko Ubuhinde buri mu mwanya mwiza wo kuba wagira uruhare rwashyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine.

Meloni nawe uri mu ruzinduko mu murwa mukuru, New Dheli, uri kuberamo inama ya ba minisiriti b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize G20, n’Ubutaliyani burimo, yasabye Ubuhinde gukoresha umwanya bufite bugakemura ikibazo cya Ukraine.

Ubusanzwe Ubuhinde bugerageza guhuza umubano bufitanye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ndetse n’uwo bufitanye n’Uburusiya busanzwe buhahira ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ubufatanye mu bya gisilikari.

Umwaka ushize, Narendra Modi , Minisitiri w'intebe w’Ubuhinde, yabwiye Perezida Putin w’Uburusiya ko atari igihe cy’intambara.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kur’uyu wa kane, Modi yagize ati: “ kuva intambara yo muri Ukraine itangiye, Ubuhinde bwagaragaje umucyo w’uko ibiganiro n’inzira ya diplomasi aribyo byakemura amakimbirane. Ubuhinde bwiteguye gutanga umusanzu wose mu bikorwa runaka bigamije amahoro.”

 Mar 2, 2023 - 13:19