‘Umugore atubakiwe ubushobozi, nta terambere ry’igihugu ndetse n'irya Africa’: Prof Bayisenge.

Bamwe mu bagore baravuga ko bahagurukiye umurimo bagakora bakiteza imbere k’uburyo uruhare rwabo mu iterambere ry’umuryango n’iryi gihugu rugaragara mu bikorwa byinshi bitandukanye. Nimugihe bahoranye imyumvire y’uko umugore ari uwo guhekwa n’umugabo we. MIGEPROF ivuga ko ubu umugore ashyigikiwe ku ruhare rwe mw’iterambere ry’umuryango n’iryi gihugu, bityo ko nk’igice kinini cy’abanyarwanda gisigaye inyuma byagira ingaruka ku iterambere igihugu cyifuza.

kwamamaza

Raporo yashyizwe  ahagaragara na World Economic Forum, igaragaza ko u Rwanda  ruza ku mwanya wa gatanu ku isi mu bijyanye no guharanira iterambere ry’abagore.

Rwanda rwashyizwe kur’uyu mwanya hagendewe ku byiciro bine birimo uruhare rw’abagore mu bukungu bw’igihugu, guha uburezi bukwiriye abana b’abakobwa ku rwego rumwe n’urw’abahungu, kubungabunga ubuzima bw’igitsina gore ndetse no kubaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Ibi kandi binemezwa n’abagore benshi bavuga ko babashije guhumuka ubu bakaba bakora ibyo bamwe bavugaga ko bidashoboka.

Ibyo birimo kugira uruhare rukomeye mu gutunga ingo zabo ndetse no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Nimugihe ibyo bitandukanye n’imyumvire ya kera, aho yumvikanishaga umugore nk’umuntu ugomba kubyara gusa, akarera, naho iby’iterambere ry’urugo bigaharirwa umugabo gusa.

Abagore bamwe baganiriye n’umunyamakuru wa Isango Star, bavuga ko icyo gihe  umugore yagombaga gutegera umugabo we amaboko, undi akamugenera mubyo akeneye byose.

Umwe yagize ati: “mur’iyi minsi, abadamu nabo basigaye barahagurutse, ubu twarahumutse, ntabwo tukiri ba bandi ba kera bo gusaba.”

Undi ati: “ ubu umugore asigaye ajya hejuru akubaka inzu! Umugore asigaye atwara moto!...ubu se niba ubasha gukora ukishyura inzu mugihe umutware nta kazi afite, ugahahira urugo, ukishyurira umwana ishuli, urumva tutarazamutse?!”

Ibi bijyana no kub akandi  muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 harimo ingamba zo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagabo, aho umugore akwiye gutinyuka akagira uruhare mu kwitabira umurimo.

 Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko hakenewe gushyigikira uruhare rw’umugore mw’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, cyane ko abagore bagize hejuru ya 50% y’abaturarwanda, nk’uko Prof. BAYISENGE Jeanette; Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango abitangaza.

Ati: “iyo tuvuze iterambere ry’umugore ntirisiganwa n’iry’umuryango we, n’iry’igihugu. kuko abagore tuvuga bagize hejuru ya 50% by’abanyarwanda, ni imbaraga, bafite ubwenge. Igihe rero tudakoze kuburyo icyo gice kinini cy’abanyarwanda cyubakirwa ubushobozi, ntabwo byakunda ko tugera ku iterambere twifuza nk’igihugu, nka Africa.”

 Aug 21, 2023 - 07:40