Burera: Guturana n’urugomero rw’amashanyarazi ntibyababujije kuba bagicana agatadowa!

Hari abaturage bo mu murenge wa Kinoni bakigorwa no gucana udutadowa kandi baturanye n’urugomero rwa Ntaruka rutanga umuririro wa w’amashanyarazi hirya no hino mu gihugu. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ku bufanye na REG, hari umushinga ugiye guha aba baturage umuriro w’amashanyarazi ndetse ko n’ ingengo y’imari ihagije yateguwe.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Ntaruka ko mu murenge wa Kinoni baravuga ko bo n’ijoro bagicana udutodowa n’amatoroshi ndetse n’ibindi bibafasha kubonesha kandi  baturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa ntaruka.

Mu kiganiro aba baturage bagira nye n’Isango Star, umwe yagize ati: “ni mu icuraburindi rwose kandi duturiye urugomero! Ugeze aha ubu ntiwabona aho uyura!”

Undi ati: “ urugomero ng’uru uri kurureba hano hakurya ariko amashanyarazi ntituyabona.”

“ nkatwe duturiye iki kiyaga cya Ruhondo tukaba nta mashanyarazi tugira…ubundi mu kibaya ariyo [amashanyarazi] ariko abafite ikibazo nitwe abegereye ku mazi.”

Banavuga ko imitungo yabo myinshi nk’imyaka n’ibindi …byangizwa n’amazi ava mu buhumekero bw’urugomero rwa Ntaruka, ariko bakaba badashobora no gucana ku muriro rutanga.

Iyo muganiriye bakubwira ngo babifata nk’ikibazo mu rugo, bagasaba ko nabo batekerezwaho.

Umwe yagize ati: “amazi ava mu masambu yacu, ingenzi [ikiyaga] irengera imyaka yacu, ariko amshanyarazi agacanwa n’abandi, ahubwo twe tugacana agatadowa.”

Undi ati: “ tubifata nk’ikibazo kuko kuba bajya gucanira abandi twe badusize urumva atari ikibazo ?”

Aba baturage bavuga ko bifuza ko “twahabwa amashanyarazi nk’abandi”, bakava ku katadowa kabasaba gukoresha peteroli cyangwa amatoroshi.

NSHIMIYIMANA Jean Baptiste; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, REG, hari umushinga mugari wateguwe uzaha aba baturage amashyanayarazi kandi ko ingengo y’imari bizatwara yamaze gutegurwa.

Yagize ati: “Hari umushinga turi gufatanya na REG izaduha amashanyarazi, ingengo y’imari ihagije irahari ku buryo n’amapoto menshi barayazanye mu cyumweru gishize mu mirenge yose atari aho honyine gusa. Muri iyo zone y’imirenge 5 ikoze ku gace k’ibirunga, hari iyo mu murenge wa Kinoni, hepfo ku kiyaga ariko muri Gahunga hari abadafite amashanyarazi, Rugarama, Cyanika na Kagogo. Iyo mirenge yose izaba irimo, bazayabona n’ingengo y’imari irahari.”

“ rero navuga ngo bashonje bahishiwe kuko kuba ingengo y’imari ihari ndetse n’amapoto yaraje….”

Abatuye bo mu kagali ka Ntaruka mu murenge wa Kinoni bavuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bagira kandi baturanye n’urugomero rutanga amashanyarazi mu bice byinshi by’igihugu, uretse kubasigaza inyuma mu iterambere rusange, binatuma urubyiruko rwaho rutabasha kuhahimbira imirimo ibyara inyungu, abenshi bakabyiruka bigendera.

    Emmanuel BIZIMANA Isango star mu karere ka Burera.

 May 23, 2023 - 17:04