Abatuye umujyi wa Kigali barinubira kurya rimwe ku munsi

Abatuye mu mujyi wa Kigali bakomeje kwinubira ihindagurika ryibiciro ryibiribwa kuburyo kuri bamwe kurya kabiri ku munsi ari ingorabahizi. Ishami ryumuryango w'abibumbye ryita ku buhinzi nibiribwa mu Rwanda, rivuga ko iki kibazo gihari ndetse n' inzego bireba zikwiye gufata ingamba.

kwamamaza

Uko igihugu cy U Rwanda kigenda gitera imbere niko byinshi bigenda bihinduka; yaba mu bikorwaremezo, ubuvuzi, imibereho ndetse nubukungu. 

Gusa ntibibuza ko abo mu bice bitandukanye mu Rwanda bakomeje kwinubira ibiciro biri hejuru by' ibiribwa ndetse bikomeza no kwiyongera umunsi ku wundi.

Ibi bituma hari abasigaye barya rimwe ku munsi kuko kurya kabiri bisigaye bishobora umugabo bigasiba undi.

Umwe mu batuye Kigali baganiriye na Isango Star, yagize ati:" umuntu asigaye afata amafaranga nuko akabura icyo ahaha pe! Ibijumba byabaga byahenze ntibirenze amafaranga 300 ariko ubu ni 500 frw. Imyumbati ni 500F. Interyo zigurwa ku kilo, imiteja ni ku kilo, inyanya ni ku kilo...ibintu byose byabaye ku kilo!"

Undi ati:" ubu inyama zirarya umugabo zigasiba undi! Usanga umuntunyaradepye akawunga n'umuceri nuko akagenda ahinduranya."

" ni ukwiyeranja ukarya rimwe nuko bikarangira! Nta muturage wakwigondera ibirayi bya 800Fr. Ibitoki nabyo bacungirsgaho urabona aho nabyo bigeze! "

" yebabaweee! Ibintu byinshi barabiretse! Ubuse waba wabuze ibitoki, wabuze ibirayi...ukabona ayo guhaha inyama?! Nk'ufite umuryango w'abantu 10, ubwose urumva yarya kabiri ku munsi?"

Si imvugo yabaguzi gusa kuko nabacuruzi bibiribwa bavuga ko nabo bagorwa mu kurangura. Bagaragaza hari impungenge ko no mu gihe kiri imbere bizafata indi ntera.

Umucuruzi umwe yagize ati:" nk'ubu dodo twaziranguraga 100F ku mufungo ariko ejo bundi nagiyeyo nuko nsanga umufungo uri kurangura 200Frw! Igitoki cyavuye ku mafaranga 350F twakiranguraga, kigeze kuri 450Fr...ibintu byose bisa nibyagiye bizamuka. Urebye ubona ibintu bizatumbagira cyane ndetse bikarenga n'igipimo."

NSHUTI Placide; umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi nibiribwa mu Ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku biribwa Rwanda, avuga ko ahanini biterwa nihindagurika ryikirere ndetse nintambara zibihugu.

Gusa yongeraho ko hakenewe izindi ngamba mu guhangana niki kibazo

Ati:" ihindagurika ry'ibiciro ku isoko ntabwo byaba ari ibiribwa gusa ariko rifite ibintu bitandukanye bishobora kubitera. Hari intambara nk'iyo muri Ukraine, aho ibiryo byaturukaga cyane cyane nk'amafarini cyangwa ibindi byaturukaga muri biriya bice nk'amafumbire nuko ugasanga ntibikibasha kutugeraho, ibyo bigatuma aho bituruka bihava bihenze."

" ikindi navuga nk'ihindagurika ry'ikirere  Igihe imvura itaguye nezahaba amapfa kubera izuba. Icyo gihe birumvikana ko umusaruro ushobora kugabanuka. Abahinzi bashobora kwiga tekiniki zitandukanye ijyanye no kuzamura umusaruro kugira ngo ibiciro bibe byagabanuka."

" hari ingamba zitandukanye abantu bakwiriye kureba kugira ngo bibe byagabanuka."

Ibi byagarutsweho mu gihe ku wa gatatu isi yose izirikana umunsi wahariwe ibiribwa uba ku itariki ya 16 Ukwakira (10)

Kuri iyi ncuro, hazirikanwe insanganyamatsiko igira iti Uburenganzira ku biribwa, ubuzima bwiza nejo hazaza. 

Nubwo bimeze bitya ariko, ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku biribwa (FAO), rigaragaza ko abasaga miliyoni 700 bafite inzara ku isi, mu gihe abasaga miliyoni 55 ari ababarizwa muri Afurika.

Nimugihe miliyari 2.8% zabatuye ku isi batabona ibiribwa byuzuye.

@INGABIRE GINA/ Isango Star- Kigali.

 Oct 18, 2024 - 10:36