Abacururiza mu isoko rishya rya Rango babangamiwe no gukorera ahatabona

Abacururiza mu isoko rishya rya Rango riherereye mu karere ka Huye, baravuga ko babangamiwe no gucururiza ahatabona kuko umuriro w'amashyanyarazi wirirwa ukupye, ugakupurwa n'ijoro batashye. Basaba ko byakosorwa kuko abakiriya banga kuza guhahira ahatabona. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye kugenzura iki kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.

kwamamaza

Nta kige kinini gishize isoko rya kijyambere rya Rango rifunguye imiryango nyuma y'aho ryubakiwe n'abikorera risimbura iryari rishaje ritari rijyanye n'igihe.

Urirebeye inyuma, usanga ari isoko rigezweho koko, ariko warigeramo imbere ugasanga abacuruzi bari mu mwijima.

Abahacururiza bavuga ko biterwa n'uko ku mwanywa umuriro w'amashyarazi uba wakupwe, ugakupurwa nimugoroba batashye.

Bavuga ko ibyo bibateza igihombo, bagasaba ko byakosorwa.

Umwe ati:" ikibazo cy'umuriro kirakaze ndetse kirakomeye kuko ntabwo haba habona."

Undi ati:" birakabije kuko ubundi ahantu hari abacuruzi benshi, ngira ngo watembereye no mu yandi masoko, kugira ngo ubone igicuruzwa nyirizina ni uko rwa rumuri rukubita kuri cya gicuruzwa. Uba ubona ari ibintu bisa neza. Ariko hano nta murito uhari."

"Wenda uzanadusure, saa kumi n'ebyiri abantu bose baba bashizemo! Umuriro bawucana mu 18h40, twebwe tuba twanitahiye kuko mutj iriya salle haba hahumanye. Muranagongana mutarebana kuko nta muntu uba ureba undi, ubwo ukitahira kare. Izo ni kmbogamizi zituganisha kuri cya gihombo kuko ubundibtwajyaga ducuruza mu masaha ya 18h, abakozi bari gutaha mu ngo bakaza kudushorera bagataha. Ariko aribaza ati ese ndurira hejuru muri etage hatabona?! Uzabona Telefoni umurikisha kugeza saa kumi n'ebyiri ugeze saa tatu?!"

Twabonaga iri soko ari ikintu kije kuduteza imbere, ugakora ukageza saa yine, saa tanu, washaka ukageza na saa sita bitewe n'abakiliya bahari. Ariko ntiwageza 18h itarataha kuko uravuga uti n'ubundi ndicaye mu kizima."

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko ubusanzwe, umuriro w'amashyanyarazi watangwaga hagendewe ku masezerano umucuruzi agirana na rwiyemezamiro wubatse isoko. 

Gusa avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo, kigahabwa umurongo uhamye, kandi mu bwumvikane bw'impande zombi.

Ati:" abacuruzi bakeneye umuriro kandi bakoresha ibikoresho bikeneye umuriro, ngira ngo twarabafashije , basabye myri REG babaha uburyo bwo gukoresha umuriro wabo n'ibikoresho bakoresha."

"igisigaye rero cyo gukoresha umuriro ni kubw'amasezerano, niba mu cyumba agiyemo niba harimo amashanyarazi, n 'uruhare umuntu arizitanga, ubwo tutababonye, twavugana na ba nyiri amasoko."

Isoko rya Kijyambere rya Rango ryatangiye kubakwa mu 2022, ryuzura ritwaye amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 300.

Iri soko ryubatswe n'abashoramari 9, mu buryo bw'igorofa rigeretse gatatu, aho rifite ubushobozi bwo gucururizwamo n'abantu bari hagati ya 450-500. 

@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Apr 16, 2024 - 15:54