
Umudepite wo muri Kenya yarasiwe mu muhanda i Nairobi n’abantu bataramenyekana
May 1, 2025 - 11:52
Umudepite wo muri Kenya witwa Charles Ong’ondo Were yaraye yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu modoka ye, mu mujyi wa Nairobi.
kwamamaza
Ubu bwicanyi bwabaye hashize akanya gato avuye mu bikorwa by’inteko ishinga amategeko. Yari atwaye imodoka ye anyura ku muhanda usanzwe unyurwamo n’imodoka nyinshi, uzwi nka Ngong Road.
Nk’uko bitangazwa na Polisi, imodoka ye yatewe n’abantu babiri bari kuri moto. Umwe muri bo yahagaritse moto, ahita arasa depite Charles amasasu menshi. Umushoferi we yabashije kurokoka ubwo bwicanyi. We n’undi mugabo bari kumwe mu modoka bahise bajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Nairobi Hospital, uwo mugabo ashyiramo umwuka bakihagera.
Charles Ong’ondo Were yari umudepite w’inararibonye mu ishyaka rya Raila Odinga, umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya.
Polisi ya Kenya yatangaje ko yatangiye iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi, mu gihe abakoze icyo gitero bataratabwa muri yombi ndetse impamvu yabwo ntiramenyekana.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Polisi, Muchiri Nyaga, yemeje ko uwo mudepite yarashwe n’umuntu wari witwaje imbunda, bikaba byabereye hafi y’umuhanda wa Ngong Road, hafi y’ahazwi nka City Mortuary.
Muchiri yagize ati: “Biragaragara ko byari bigambiriwe, kandi ubwo bwicanyi bwari bwateguwe neza.” Yongeyeho ko inzego z’umutekano n’iperereza zahise zihagera zigatangira iperereza.
Polisi ivuga ko ari “igikorwa kigayitse kitagira impamvu yumvikana,” kandi cyizeza abanyakenya ko iperereza rizakorwa kugeza aho ukuri kuzashyirwa ahagaragara.
Muramukazi wa Nyakwigendera yatangarije itangazamakuru ryo muri Kenya ko depite Charles yari amaze iminsi atotezwa, aterwa ubwoba ku buzima bwe, kandi ko babitangarije inzego z’iperereza. Yagize ati: “Ndashaka kuvuga ko uwamurashe arazwi.”
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahumurije abaturage bo mu karere ka Kasipul, mu ntara ya Homa Bay, Charles Ong’ondo Were yari ahagarariye, maze asaba Polisi gukora iperereza ryimbitse. Ati: “Abakoze ibi bagomba kubiryozwa.”
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


