Impunzi ziba mu nkambi ziracyagowe n'imibereho 

Nubwo impunzi ziturutse mu bihugu bitandukanye ziba mu Rwanda zishimira uko zifatwa ndetse nuko bagezwaho ibikorwa bitandukanye kimwe n’abanyarwanda, banavuga ko bakigorwa n’imibereho; by’umwihariko ababa mu nkambi.

kwamamaza

Muri iki gihe, U Rwanda rumaze kwakira impunzi zingana n' ibihumbi 136,291; by’umwihariko abaturutse mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bangana na 60% ndetse n’U Burundi aho bangana na 38%.

Impunzi zo muri ibyo bihugu ziba mu Rwanda, zishimira kuba badahezwa mu bikorwa bitandukanye nk'ubuvuzi, uburezi ndetse n’ibindi.

Nubwo bimeze bityo ariko, bavuga ko bagifite ibibazo by’imibereho; yaba mu buryo bwo kubona imirimo ndetse n’inkunga bahabwa.

Umwe mu baba mu nkambi yagize ati:" Hano hantu turi, nta kibazo mu buzima kubera ko dufite umutekano usesuye. Nta kidukanga, uraryama ugasinzira, niyo waba utariye ariko ufite umutekano birahagije. Icyo nicyo dushimira iki gihugu cyatwakiriye."

Yongeraho ko" Ibindi byo mu buzima busanzwe, ntabwo byoroshye gutegereza imfashanyo gusa nta handi uri kureba.  Ubu n'amafaranga basa n'abayakuyeho kuko barayagabanyije cyane. Mubyukuri, ubuzima ni buhoro pe kuko muri iki gihe ntabwo impunzi zimeze neza."

Mugenzi we yunga mo, ati:"U Rwanda rufashe neza impunzi, hariho imikoranire myiza kuko nyine hari serivise abanyarwanda bafasha impunzi bigatuma imibanire ikomeza kumera neza. Ariko nyine mu kambi, kubona akazi biba bigoye haba hadi ubuzima ku buryo nawe ushobora kwiga ariko kubera ko nta kazi ugasanga ubuzima buragoye."

Bavuga ko inkunga bayongera, igasubira nkuko byari bisanzwe cyangwa bakayongera bihagije. Ibyo byafasha abana babo gukomeza kwiga.

Umwe ati:" Twabishima biruseho."

Rtd Major Gen. Albert MURASIRA, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi- Minema, avuga ko gahunda yo gufasha impunzi ikomeje. Ariko bitewe n’inkunga mpuzamahanga igenda igabanyuka, Leta y’U Rwanda ifite gahunda yo gufasha impunzi kwigira biteza imbere.

Yagize ati:" Muri gahunda y'u Rwanda, nta tandukaniro rihari hagati y' impunzi n'abanyarwanda. Twakoze ari ubwa mbere ni ikijyane no kureba uburyo impunzi zashobora gufashwa kwifasha, zigashobora kwigira kugira ngo mugihe imfashanyo mpuzamahanga zikomeza kugenda zigabanuka, tugomba kubona ukuntu impunzi zakomeza kubana n'abanyarwanda, zigafatwa kimwe nk'abanyarwanda, zikabasha kwigira. Ni ubwo buryo twari twarateganyije ariko ntabwo tuzadeka kuba hafi y'impunzi  ariko byaba byiza nabo babashije kwiteza imbere."

Ni mu gihe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi- Minema, igaragaza ko mu mwaka wa 2030, 50% by’ ingo zingana na 14, 403 zizaba zidahabwa inkunga z’ubutabazi ku buryo burambye. Ibi akaba ari ibyagaragajwe mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi.

@INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali 

 Jun 24, 2025 - 14:09