
Ukraine: Trump yahaye u Burusiya iminsi 50 yo guhagarika intambara cyangwa bukitegura ibihano bikakaye
Jul 15, 2025 - 08:59
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gufatira u Burusiya ibihano bikarishye mu gihe bwaba butabashije guhagarika intambara muri Ukraine mu minsi 50 iri imbere. Ibi yabivugiye mu biganiro yagiranye na Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO, tariki ya 14 Nyakanga(07), aho yanatangaje ko hagiye koherezwa intwaro nyinshi muri Ukraine binyuze muri NATO.
kwamamaza
Mu butumwa bwatambutse nk’igisubizo gikomeye ku butegetsi bwa Vladimir Poutine, Trump yagize ati: “Tugiye gushyiraho imisoro ihanitse cyane mu gihe twaba tutageze ku masezerano yo guhagarika iyi ntambara mu minsi 50.”
Ibi bihano birimo n’imisoro yitwa “droits de douane secondaires”, aho Amerika izajya yibasira ibihugu bikorana ubucuruzi n’u Burusiya kugira ngo ibuce intege binyuze mu bukungu.
Yakomeje agira ati: “Nkoresha ubucuruzi mu buryo bwinshi, kandi ni intwaro ikomeye mu gukemura amakimbirane.”
Uretse ibyo bihano biteganyijwe, Trump na Rutte banaganiriye ku kugura intwaro nyinshi na gahunda yo kuzigeza muri Ukraine. Yavuze ko ibyo bigurwa bizaba ari "miliyari ku miliyari z’amadolari", yishimira uko ibihugu by’i Burayi byiyemeje kongera ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare, aho byiyemeje kujya bikoresha 5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (PIB) mu rwego rw’ingabo.
Mark Rutte yavuze ko ibihugu nka Ubudage, Finland, Canada, Norvège, Suède, Ubwongereza n’u Bwami bwa Danemark biri mu byiteguye kugura izi ntwaro no kuziha Ukraine.
Yongeyeho ati: “Umuvuduko ni ingenzi muri iki gihe kugira ngo Poutine asubire ku meza y’ibiganiro.”
Trump yavuze ko iyi gahunda izatuma Ukraine ibona intwaro nyinshi ziganjemo izirinda indege, ibisasu ndetse n’amasasu, harimo na za système de défense antiaérienne Patriot, zitegerejwe mu minsi mike.
Ukraine ivuga ko ikeneye nibura za systèmes Patriot 10 ngo ibashe guhangana n’ibitero bya missile na drones bya buri munsi. Ubu ifite zirindwi, ariko ntizose zikora igihe kimwe kubera impamvu za tekinike.
Mu gihe ibihugu bimwe byo mu Burayi bifite hafi 40 ariko ntibizikoresha, Trump yavuze ko ibihugu bizatanga izo zifashishijwe bizahita bigura izindi nshya muri Amerika.
Berlin nayo yatangaje ko EU yiteguye gutanga nibura izindi eshatu, kugira ngo zongere ubushobozi bwa Ukraine bwo kwirwanaho.
Iyi ntambwe ya Trump irerekana imbaraga Amerika ishaka gukoresha mu gusunika u Burusiya mu masezerano y’amahoro, nubwo ishyirwa mu bikorwa ryabyo rizaterwa n’uko ibihugu bihuriye muri NATO bizabishyigikira.
@rfi, bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


