
Amerika: Ibihumbi by’ingendo z’indege zasubitswe kubera abakozi badahagije
Nov 6, 2025 - 16:07
Amerika igeze ku munsi wa 36 nta ngengo y’imari ya Leta iremezwa. Ibi bikomeje guteza ingaruka zitandukanye zirimo kuba igihugu cyafashe umwanzuro wo guhagarika 10% by’ingendo z’indege ku bibuga by'indege 40 bikomeye, kubera kubura abagenzura indege basaga 2,000 no kudahabwa umushahara kwatumye bamwe batagaruka ku kazi.
kwamamaza
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kompanyi z’indege zasubitse ibyerekezo byinshi guhera kuri uyu wa Gatanu, ku wa 6 Ugushyingo (11) 2025, mu rwego rwo kugabanya igitutu kubagenzura ingendo zo mu kirere kuko uru rwego rusigaye rufite abakozi bake.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Sean Duffy, yavuze ko ibi bigamije kugabanya umutwaro ku bakozi bake basigaye bacunga umutekano w'ikirere, nyuma y’aho bamwe bahagaritswe mu kazi, abandi bakemera gukora badahembwa kuko nta ngengo y'imari.
Ibibuga by'indege nka Atlanta, Dallas, Los Angeles na New York ni bimwe mu byahuye n’ingaruka zikomeye, nk’uko byemejwe n'ikinyamakuru CBS News.
Ubusanzwe ibi bibazo byiyongereye cyane kuva ku wa 1 Ukwakira (10), ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bananirwaga kwemeza ingengo y’imari, bikaviramo abakozi amagana kujya mu kiruhuko, abandi ibihumbi bagakomeza akazi badahembwa. Abakozi barenga 60,000 bo mu rwego rw’umutekano n’igenzura ry’ingendo zo mu kirere barimo kubura ubushobozi bwo gukomeza akazi badahembwa, ibintu byatumye bamwe batongera kujya gukora.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mike Johnson, yavuze ko gutinda kw’ingendo byatewe n’abakozi babuze bavuye kuri 5% bakagera hejuru ya 50%. Yashimangiye ko umutekano w’abagenzi ushobora guhungabana.
Kugabanya ingendo byatangajwe mbere y’icyumweru mugihe muri iki gihugu hari umunsi mukuru uzaba ku wa 11 Ugushyingo (11), aho haba hari abagenzi benshi. Hagati aho, Minisitiri Duffy yaburiye ko hari n’ibice by’ikirere bishobora gufungwa mu rwego rwo kwirinda akaduruvayo, ashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi kudindiza iyemezwa ry’ingengo y’imari.
Shutdown ikomeje kongerera igitutu politiki, cyane cyane nyuma y’amatora aherutse yagaragaje ukongera imbaraga z’abademokarate.
Ni mu gihe yatewe no kutumvikana ku gukomeza gukora k'ubwishingizi bw'indwara bukoreshwa cyane n'ab'amikoro make, bushigikirwa n'abadwmokarate. Naho uruhande rwa Donald Trump rushigikiye ko bukurwaho kuko aba-republican babufata nko gusesagura amafaranga ya Leta.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


