Venezuela mu nzibacyuho: Maduro imbere y’urukiko rwa New York

Uwahoze ari Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, agezwa imbere y’urukiko rwa Manhattan kuri uyu wa Mbere saa sita z’amanywa ku isaha ya New York (17h TU), mu rubanza rufatwa nk’urufunguzo rw’ibihe igihugu cyinjiyemo. Maduro yafashwe i Caracas mu gikorwa kidasanzwe cya gisirikare cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahita ajyanwa muri gereza ya Brooklyn, aho ategereje gusomerwa ibyaha birimo ibifitanye isano n’iterabwoba, umugambi wo kwinjiza cocaïne muri Amerika ndetse no gutunga intwaro.

kwamamaza

Ifatwa rye ryabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Mutarama (01), rikurikirwa n’itangazo rya Washington rivuga ko ryari rigamije kugarura demokarasi muri Venezuela. Nicolas Maduro, ufite imyaka 63, yafatanywe n’umugore we, Cilia Flores, na we uteganyijwe kuburana mu rukiko rwa Amerika. Bombi bashinjwa ibyaha bikubiye mu nyandiko y’amapaji 25, dosiye ivuguruye ku yari yaratangajwe muri 2020.

Nyuma y’ifatwa rya Maduro, Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuela rwashyize Delcy Rodríguez ku mwanya wa perezida w’inzibacyuho. Mu nama ya mbere y’abaminisitiri, yasabye Amerika kugirana umubano uhamye nayo kandi wubaha ubwigenge bwa buri gihugu”. Nubwo bimeze bityo, Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu ari zo zifite ijambo rikomeye muri Venezuela.

Ku rwego mpuzamahanga, iki gikorwa cyabyukije impaka zikomeye. Cuba yatangaje ko abasirikare bayo 32 bishwe muri icyo gikorwa cya gisirikare, ndetse itangaza iminsi ibiri y’icyunamo. U Busuwisi bwo bwahise bbfunga imitungo yose ishobora kuba yitwa ko ari iya Maduro, umugore we n’abandi bamwegereye, mu rwego rwo gukumira abahisheyo imari.

Ubufaransa bwavuze ko butashyigikiye uburyo Maduro yafashwemo, nubwo Perezida Emmanuel Macron yavuze ko kuva ku butegetsi kwe ari inkuru nziza ku Banye-Venezuela. Naho umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washimangiye ko inzibacyuho igomba kubamo abayobozi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Maduro barimo Maria Corina Machado na Edmundo González.

Ni mu gihe Akanama k’Umutekano ka ONU gateganya kuganira ku mategeko agenga ifatwa rya Maduro, urubanza rwe rwatangiye i New York rufatwa nk’uruzagena ejo hazaza ha Venezuela n’uko amategeko mpuzamahanga azubahirizwa mu bihe by’impinduka za politiki.

@rfi

 Jan 5, 2026 - 16:31