
Igitero cya drone cyangije ikibuga cy’indege cya Koweït, Ingendo zose zirahagarikwa
Jun 3, 2026 - 11:10
Koweït yahagaritse ibikorwa byose by’indege kibuga mpuzamahanga cyayo nyuma y’igitero cya drone na misile cyangije inyubako yakiriramo abagenzi kigakomerekeramo abantu benshi. Iki gitero cyashinjwe Iran ndetse Amerika yemeza ko ibirindiro byayo muri iki gihugu na Bahrain byagabweho ibitero. Ni mu gihe umwuka mubi mu burasirazuba bwo hagati ukomeje gufata indi ntera.
kwamamaza
Ikibuga Mpuzamahanga cya Koweït cyagabweho igitero cya drone ku wa 2 Kamena (06) cyiracyangiza bikomeye. Mu itangazo cyashyize ku rubuga rwa X, igisirikare cya Koweït cyavuze ko drone z’abanzi zibasiye inyubako yakiriramo abagenzi (Terminal 1) yo ku kibuga cy'indege maze hagakomerekeramo abantu benshi. Iran ishinjwa kuba ari yo yagabye icyo gitero, cyane ko mu cyumweru gishize yababye ibindi bitero bibiri ariko ubwirinzi bukabiburizamo.
Nyuma y’icyo gitero, Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Koweït cyahise gihagarika by’agateganyo urujya n’uruza rw’indege, mu gihe izari ziteganyijwe gukoresha icyo kibuga zoherejwe ku bindi bibuga byo mu karere.
Iki gitero kibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwiyongera, nubwo izi mpande zikiri mu biganiro. Ku wa Kabiri, igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyaburijemo ibitero bya misile na drone byari byagabwe ku birindiro byacyo no ku bafatanyabikorwa bacyo mu karere, mbere yo gusubiza kigaba ibitero ku kirwa cyo muri Iran.
Ibitero byibasiye Koweït na Bahreïn byanatumye bamwe mu bayobozi bo mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu basaba ko habaho ubufatanye bukomeye mu rwego rw’umutekano.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Anwar Gargash, yavuze ko ibihugu byo muri aka karere bikwiye kugira umurongo umwe mu guhangana n’ibyo yise ibikorwa by’ubushotoranyi bya Iran.
Yifashishije X, yagize ati: "Mu rwego rwo guhangana n'ibitero Iran ikomeje kugaba kuri Koweït na Bahreïn, birakenewe ko ibihugu byo mu kigobe bifata umurongo umwe, uhuriweho, kandi uhamye. Nta gihugu na kimwe cyo mu kigobe gikwiye gusigara cyonyine gihangana n'ibi bitero, kuko umutekano w'ibihugu by'Abarabu byo mu Kigobe urigenga, kandi inyungu zabyo n'ahazaza habyo ni bimwe."
Yongeyeho ko "Ubu bushotoranyi ntibwibasiye igihugu kimwe gusa, ahubwo twese buratureba."
Igitero cyibasiye ikibuga cy’indege cya Koweït cyerekana uko umutekano mu burasirazuba bwo hagati ukomeje kuzamba, mu gihe impande zitandukanye zikomeje kongera imbaraga mu bikorwa bya gisirikare mu rwego rwo kwirwanaho.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


