Ubutabera bw'u Rwanda bwungutse ikigo kije gufasha mu gukemura ibibazo binyuze mu bukemurampaka

Ubutabera bw'u Rwanda bwungutse ikigo kije gufasha mu gukemura ibibazo binyuze mu bukemurampaka. Ni ikigo Minisiteri y'Ubutabera ishimira ivuga ko ari inyunganizi mu gukemura bimwe mu bibazo bidasabye inkiko.

kwamamaza

Mu Rwanda, hasanzweho uburyo bw'ubuhuza ndetse n'ubwunzi bugamije gukemura ibibazo bidasabye inkiko, nyamara kubirebana n'ibibazo by'ubucuruzi ugasanga izi nzego bizigora cyane, ariko kuri uyu wa gatanu w'icyumweru dusoje, mu Rwanda hafunguwe ishami ry'ikigo mpuzamahanga cy'ubukemurampaka.

Bwana Athanase Rutabingwa, Umuyobozi w'iki kigo ishami ry'u Rwanda, avuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu bushobozi n'ububasha bafite.

Yagize ati "icyuho gihari nuko uyu munsi usanga umucuruzi iyo afite urubanza ajyanye mu rukiko rufata igihe kinini cyane kuko guca mu nzego z'inkiko ni igihe kinini cyane ku buryo izo manza ku mucuruzi ziba zimudindiza nyamara mu bukemurampaka ni icyemezo gifatwa kandi kitajuririrwa, ni icyemezo gifatwa mu gihe kiri hagati y'amezi 6 ikibazo kiba cyakemutse umucuruzi agakomeza ubucuruzi bwe". 

Ashimira, iki kigo Ciarb ishami ry'u Rwanda, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'ubutabera, aravuga ko kije nk'umusanzu mu butabera.

Yagize ati "ubutabera ni ikintu kirenze cyane ibibera mu rukiko, niyompamvu ubutabera bukenera ubundi buryo bwose bujyanye no gukemura ibibazo by'amakimbirane burimo ubu bukemurampaka ubwunzi ndetse n'ubuhuza n'ubundi buryo bwose".

"Amategeko yacu aduha ko tugomba kwinjizamo n'ubundi buryo bwose bwo gukemura amakimbirane ndetse bugomba gushyirwa imbere mu Rwanda, ntabwo buhari nk'uburyo inkiko zikwiye kwiyambaza ahubwo nabwo ni uburyo bwihariye bwo gukemura amwe mu makimbirane".

Ciarb ifite icyicaro gikuru mu bwongereza ikagira amashami arenga 40 hirya no hino ku isi , u Rwanda ni urwa 7 rugize ishami ry'uyu muryango mu bihugu bya Afurika. 

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 5, 2023 - 15:04