Uburusiya bwanze amasezerano y’amahoro ya Ukraine, bukomeza igitero.

Intumwa nkuru ya Vladimir Putin kuri Ukraine yatangaje ko ubwo intambara yatangiraga yamubwiye ko yagiranye amasezerano y’agateganyo na Kyiv azahaza icyifuzo cy’Uburusiya cyasabaga Ukraine kutaba muri NATO, ariko Putin arabyanga maze akomeza imbere hamwe n’igisilikari cye, nk’uko byemezwa n’abantu batatu bo hafi y’ubuyobozi bukuru.

kwamamaza

Dmitry Kozak, usanzwe ari umunya-Ukraine, yabwiye Putin ko yemera ko amasezerano yari yarangije gukuraho imbogamizi zari zifitwe n’Uburusiya ariko bukomeza kumva ko bugomba kwigarurira igihugu kinini cya Ukraine. Icyifuzo cya Kozak kuri Putin cyari ukwemeza aya masezerano, nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru ibivuga.

 Mbere y’intambara, Putin yari yashimangiye inshuro nyinshi ko NATO n’ibikorwa remezo byayo bya  gisirikare byegereye umupaka w’Uburusiya mu rwego rwo kwakira umunyamuryango mushya wo mu burasirazuba bw’Uburayi, kandi ko ubwo bufatanye bwiteguye kwinjiza Ukraine mu cyerekezo cyayo.

Putin yavuze ku mugaragaro ko ibyo bibangamiye  Uburusiya, biri kubuhatira kugira icyo bukora.

Bitangira Putin yashakaga ko habaho gushyikirana, Uburusiya bugahabwa ingwate y’umutekano wabwo, ariko  Kozak avuga ko amasezerano yumvikanyweho atigeze agera kure ahubwo ko Putin yaguye intego ze zo kwigarurira uduce twinshi twa Ukraine, amasezerano arahagarikwa.

Abajijwe ishingiro ry’ibi, Dmitry Peskov; Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya,  yabwiye Reuters ko “ibyo ntaho bihuriye n’ukuri. Nta kintu nk'icyo cyigeze kibaho. Ni amakuru atari yo rwose.” 

Kozak ntiyigeze asubiza ku byatangajwe na Kreml. Gusa  Mykhailo Podolyak, umujyanama wa perezida wa Ukraine, yavuze ko Uburusiya bwakoresheje imishyikirano idafashije kugira ngo butegure igitero cyabwo, ariko ntiyigeze asubiza ku bibazo byerekeranye n'ibivugwa muri ibyo biganiro cyangwa ngo yemeze ko amasezerano y'ibanze yari yarakozwe.

 Podolyak, ati: “Uyu munsi, twumva neza ko uruhande rw'Uburusiya rutigeze rushishikazwa no kumvikana mu mahoro.”

Reuters ivuga ko hari amakuru avuga ko ayo masezerano yashyizwemo imbaraga nyuma yaho igitero cy’Uburusiya gitangiye ku ya 24 Gashyantare (2) ariko amaze kurangira, nubwo yasubizaga ibyifuzo byabwo, yizeraga ko Putin azasinya ayo masezerano.

Umwe mu bantu ba hafi y’Ubuyobozi bukuru bw’Uburusiya yatangaje ko “Nyuma yo ku ya 24 Gashyantare(2), Kozak bamuhaye itara ry'icyatsikuko yari yabonye amasezerano. Yarayagaruye baramubwira ngo byose byahagaritswe. Putin yahinduye imigambi ye kandi ageze kure.” 

Undi yagarutse ku biganiro byabaye hagati ya Putin n’umujyanama we, avuga ko “ibintu byari ku gihe, mbere gato Kozak yasabye Putin kwemeza ayo masezerano, ariko arayanga ko yanze.” 

Igitero cya Moscou muri Ukraine nicyo gikorwa kinini cya gisirikare cyabayeho mu Burayi kuva intambara ya kabiri y'Isi yose yarangira. Ibi byatumye Uburusiya bufatirwa ibihano bikomeye by’ubukungu ndetse n’igisirikare cya Ukraine cyabonye inkunga y’ibihugu by’iburengerazuba. 

Icyakora hibazwa niba iyo Putin yemera  umugambi wa Kozak, niba intambara yari guhagarara. Gusa Reuters ivuga ko itabashije kugenzura niba Prezida Zelensky cyangwa undi mu bakomeye mu butegetsi bwe, bari bemeye koko ayo masezerano. 

Kozak, ni umugabo w’ imyaka 63, ufite ipeti rya lieutenant ndetse w’umwizerwa wa Putin kuva bakorana mu 1990, nk’umuyobozi w’umujyi wa St. Petersburg. 

Yahawe inshingano zo kuyobora itsinda ry’Uburusiya ku masezerano na Ukraine kuva muri 2020, ku bijyanye n'akarere ka Donbas gaherereye mu burasirazuba bwa Ukraine, kayobowe n’ingabo zitandukanyije zifashwa n’Uburusiya kuva muri 2014.

Yayoboye itsinda ry’Uburiya mu biganiro byabereye I Berlin ku ya 10 Gashyantare (2), hari indorerezi z’abafaransa, abandage, icyo gihe Kozak yatangaje ko ntacyo ibiganiro byagezeho. 

Kozak kandi yari umwe mu bari bahari mu minsi itatu ya mbere y’igitero, ubwo Putin yari yakusanyije abayobozi be b’ingabo n’umutekano ndetse n’abajyanama bakomeye kugira ngo bakore inama nk’akanama k’Umutekano k’u Burusiya. 

Bimwe mu byatangajwe byabereye muri iyo nama ni agace k’aho Putin yemeje uturere tubiri bwa Ukraine two muri Donbass nk’ibihugu byigenga. 

Abatanze aya makuru bo hafi y’Ubutegetsi bukuru bwa Ukraine [batatangarijwe imyirondoro kubw’umutekano wabo] bavuga ko Kozak yamaganye Uburusiya kubwo gufata ibyemezo bituma ibintu birushaho kuba bibi muri Ukraine.

Undi nawe witabiriye ibiganiro bya nyuma y’igitero, yavuze ko ibiganiro byatangiye mu ntangiriro za Werurwe (3) ubwo abayobozi ba Ukraine bumvaga ko Putin yiyemeje gukomeza gukora igitero kinini. 

Amakuru ava mu bo hafi y’ubutegetsi bwitandukanyije mu gace ka Donbass, avuga ko mu mezi atandatu y’iyi ntambara y’Uburusiya muri Ukraine, Kozak yakomeje inshingano ze mu biro bya perezida ariko atakiri kuri dosiye ya Ukraine, ndetse ko nta handi hantu aragaragara.

 Sep 14, 2022 - 17:51