Basoje amasomo basabwa gukunda umugabane wa Africa

Abanyeshuri 60 barangije amasomo yo kuba abayobozi babereye Africa baravuga ko ari ingirakamaro mu gukunda umugabane wabo. Nimugihe abawutuye biganjemo urubyiruko baganjwe no gukunda amahanga.

kwamamaza

Abanyeshuli  60 basoje amasomo yo kuba abayobozi babereye Africa bize muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Gikondo ndetse na kaminuza yigenga ya Kigali [ULK], bavuga ko basaba gukunda uyu mugabane kugira ngo bashobore kuba abayobozi beza.

Yifashishije amasomo yize, umunyeshuli umwe yagize ati: “icyo yatumariye ni ukudufungura amaso tukamenya abo turibo, tukamenya aho turi, tukamenya abo turi gufasha kugira ngo tubashe kwiteza imbere twe ubwacu tutarinze dutegera amaboko abaturutse hanze.”

Undi ati: “ dukwiye gukora cyane kuko ikintu binsigiye nk’umukobwa ni ukwambara imbaraga nshashya kugira ngo numveko uruhare rwanjye ni ingenzi kugira ngo Africa ibashe kugira aho iva n’aho ijyera.”

Gatabazi Pascal; umujyanama wa Ministeri y’Uburezi mu bya tekinike, avuga ko kwigisha urubyiruko ibijyanye n’umugabane wa Africa ariyo nzira ishoboka yo kuwubakira ahazaza.

Ati: “panafricanism ni philosophy yo kubaka ubunyafurika kugira ngo abanyafurika bose bibone nk’abanyafurika, hanyuma bakunde Africa bayubake. Kandi iyo abantu bashyize hamwe byose birashoboka. Africa niwo mugabane wakunze gusigara inyuma Atari uko hari ibyo ubuze cyane, ahubwo dutekereza ko abantu bashyize hamwe nka Africa n’ababavangira baba bakeya.”

Yongeraho ko “ dufite urubyiruko rwinshi rugwa mu mazi rwiruka rujya gushaka imibereho hirya ya Africa. Ariko wenda imibereho itabuze muri Africa, harabuze gushyira hamwe kugira ngo tubyaze umusaruro Africa. Iyo myumvire rero tuyishyize mu myumvire y’Abanyafrika byanze bikunze twatera imbere.”

Ibi kandi bishimangirwa na UWAMALIYA Marie Claire; komiseri ushinzwe uburezi muri Pan African movement.

Yagize ati: “Panafrican Mouvement, shami ry’u Rwanda yashyizeho ishuli ...aho dufite intumbero ikomeye cyane turimo gushyira imbaraga ku rubyiruko. Utunyiruko rwacu bige ubumenyi ariko banamenye ngo Africa mvukaho ni mugabane ki? Ese ubumenyi ndimo guhaha muri kaminuza, ubwo ndi kwiga mu mashuli atandukanye nasubira inyuma nte ngo mbukoreshe mu kubaka Africa twifuza?”

Avuga ko bishimira kuba bafite abanyeshuli 60 basoje aya masomo mugihe batangiranye na 14 gusa.

Ati: “ ni abana bakomoka muri kaminuza z’u Rwanda, ni abana va Africa bari muri iki cyiciro bafite inyota ikomeye cyane yo kumenya Africa no kuyikunda kugira ngo babashe kuyikorera. Bahabwe ubwenge kuburyo niyo yaba agiye kwiga mu bindi bihugu byo kuri iyi migabane, agende ariko azi ko inyuma ahasize barumuna be, igihugu cyamwibarutse nuko imbaraga avomyeyo azizane kubaka u Rwanda cyangwa se Africa twifuzza.”

Abanyeshuri barangije amasomo ajyanye no kuba abayobozi beza bahawe impamyabushobozi ndetse n’ubutumwa bwo kwigisha bagenzi babo na barumuna babo amasomo bahawe.

@ Angeline MUKANGENZI/Isango Star-Kigali.

 Oct 7, 2024 - 15:15