
Ubushinwa bwemereye inkunga nshya Ukraine iri mu bihe bitoroshye
Feb 16, 2026 - 11:06
Ubushinwa bwatangaje ko bugiye kongera gutanga inkunga y’ubutabazi kuri Ukraine, mu gihe iki gihugu gikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara kirwana n’Uburusiya, cyane muri ibi bihe by'ubukonje. Iyi nkunga yatangajwe mu bihe ibiganiro bya dipolomasi byerekeye ihagarikwa ry’imirwano birimo kongererwa imbaraga.
kwamamaza
Beijing yatangaje ibi mu gihe ibihuhu byo ku mugabane w'Uburayi bihangayikishijwe n'umutekano wabyo ndetse no gutera imbere k'Ubushinwa ndetse no gukomeza kugira imbaraga kwabwo ku mugabane wa Aziya.
Icyakora nk’uko byagenze kuva mu 2022, Ubushinwa bukomeje gutanga inkunga igamije ibikorwa bya gisivile gusa, birimo ibikoresho by’ubutabazi n’ibijyanye n’ingufu, cyane ko ibikorwa remezo by’amashanyarazi bya Ukraine byakunze kwibasirwa n’ibitero by'Uburusiya.
Gusa nta nkunga ya gisirikare cyangwa iy’amafaranga menshi byatangajwe ko bizatangwa, mu rwego rwo gukomeza kwirinda kwinjira mu ruhande urwo ari rwo rwose mu ntambara.
Nubwo Ubushinwa bwiyita igihugu kidafite aho kibogamiye hagati ya Ukraine n'Uburusiya nk'inshuti yabwo, bukomeje umubano wa hafi n’Uburusiya kandi ntibwigeze bugaragaza ubushake bwo kwamagana igitero cyabwo.
Ku rundi ruhande ariko, hari ababona ko igihe iyi nkunga itangarijweho gifite igisobanuro gikomeye: mu gihe politiki mpuzamahanga irimo kongera gusuzumwa, Beijing irashaka kugaragara nk’umukinnyi w’ingenzi mu biganiro by’ejo hazaza muri iyi ntambara.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


