
AFC/M23 na Kinshasa bagiye guhurira mu Busuwisi mu biganiro bishya by’amahoro
Apr 9, 2026 - 09:53
Mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 bagiye gusubukura ibiganiro by’amahoro bizabera i Geneva mu Busuwisi, guhera ku wa 13 Mata (04), mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku ntambara imaze igihe. Ni mu gihe hakiri impungenge z’uko agahenge katubahirijwe ndetse n’ibibazo by’imikoranire hagati y’impande zombi.
kwamamaza
Ibiganiro bishya byitezweho byinshi hagati ya leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 biteganyijwe kubera i Geneva mu Busuwisi, bizatangira mu cyumweru gitaha. Ni ubwa mbere izi mpande zombi zigiye guhurira i Burayi mu biganiro bitaziguye, nyuma y’ibyabereye muri Qatar no muri Angola.
Amakuru atangangazwa n’ibitangazamakuru birimo Radio France Internationale na Radio Okapi agaragaza ko Qatar ari yo iri gutegura ibi biganiro, nubwo bitakibereye i Doha nk’uko byari bisanzwe, bitewe n’umutekano muke mu burasirazuba bwo hagati.
Ibi biganiro bije mu gihe ku rugamba ibintu bikomeje kuzamba. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta zagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage, birimo Nyabiondo muri Masisi, mu minsi mike mbere y’uko ibiganiro bitangira mu gihe no muri Minembwe bitoroshye. Ibyo byongera impungenge ku cyizere cy’aya masezerano.
Ibyo kandi bikomeje kuba mu gihe hari ingingo zimwe impande zombi zari zarumvikanyeho, zirimo guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, ntibirashyirwa mu bikorwa. Ahubwo imirwano iracyavugwa mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Andi makuru atangwa n’ikigo Center on International Cooperation agaragaza ko ibiganiro byo mu Busuwisi bishobora kuba amahirwe mashya yo kongera kubaka icyizere, nubwo hakiri ibibazo bikomeye birimo kutumvikana ku ngingo z’ingenzi z’amasezerano.
Hari kandi kwibazwa uko bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 bazagera i Burayi, mu gihe leta ya Congo yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro inyandiko z’inzira (passeports) za bamwe muri bo. Gusa birakekwa ko Qatar ishobora kongera kugira uruhare mu koroshya ingendo zabo.
Si ubwa mbere Ubusuwisi bugiye kwakira ibiganiro by'amahoro, kuko n'umwaka ushize bwigeze kugerageza guhuza u Rwanda na Congo, aho buri ruhande rushinjanya gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23 na FDLR, ibirego impande zombi zahakanye.
@BBC
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


