Ubuhinde bwaciye Google indi hazabu ya imiliyoni $113

Ikigo cy’Ubuhinde gishinzwe kugenzura ipiganwa ry'amasoko cyaciye Google ihazabu ya miriyoni 113 z’amadorari y’Amerika kubera ibikorwa binyuranyije n’amategeko ajyanye n’ipiganwa mu kigo cy’itumanaho. Ibi bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe.

kwamamaza

Iki kigo gishinja Google gukoresha ubwiganze ifite mu bubiko bwayo bw’ama Apps (applications) mu guhatira abakora ama Apps kwishyura bakoresheje app yayo.  

Iki kigo gisaba Google gukumira abakora ama  Applications kwishyura bakoresheje ubundi buryo cyangwa baciye mu zindi nzira.

Google yavuzeko iri kugenzura ibyo birego.

Umuvugizi wayo yagize ati:“Mu gukomeza ku giciro gito,  byatumye ikoranabuhanga rya digital (numérique) bukomera Kandi mbere bwarafunguriraga imiryango  za miliyoni z' Abahinde”.

Yongeyeho ko “Turakomeza kwita ku bakoresha n'abahanga za applications, tukaba turi gufata umwanzuro kugira ngo turebe ibyakurikiraho”.  

Mu mpapuro 199 zasohowe ku wa kabiri, ikigo cy’Ubuhinde gishinzwe kugenzura ipiganwa ry'amasoko (Competition Commission of India, CCI) kivuga ko Google iri gukoresha amategeko amwe mu bubiko bwayo bwa Play Store igategeka abakora ama Apps gukoresha gusa ikoranabuhanga ryayo mu gutanga cyangwa kugurisha izo Apps.   

Reuters ivuga ko icyo kigo gishinzwe ubugenzuzi cyasabye Google gufata ingingo umunani zikosora ibi bintu mu mezi atatu gusa,  harimo kudakumira  abahanga ama Apps gukoresha ubundi buryo bwo kwishyura, haba mu kugura umwanya muri Apps zisanzwe zirimo cyangwa kugura ama Apps.  

CCI  ivuga Kandi ko“Google igomba gukorera mu muco iyo ivugana n’abakora ama Apps kandi igatanga ibisobanuro ku mafaranga basabwa”.  

Iyi ni icyemezo cy'inshamugongo kuri Google isanzwe ifite ibindi birego bituma itakarizwa icyizere mu Buhinde.  

Mu cyumweru gishize , Google yaciwe ihazabu ya miliyoni 161 z’amadorari y’Amerika kubera ko yakoresheje urubuga rwa Android kugira yiharire isoko.

CCI  ivuga ko Google iri gukoresha amasezerano y’agahato ku bakoresha ububiko bwayo kugira ngo imbuga zayo  nka Google Chrome, YouTube, Google Maps  n’izindi zikoreshwe.  

Iperereza rijyanye na Android ryatangijwe muri 2019, nyuma yo kwivovota kw’abakoresha Telefone zikoresha ikoranabuhanga rya Android.   

 Oct 27, 2022 - 12:33