Uburusiya: Urupfu rudasobanutse rw’uwari Minisitiri rwateje urujijo

Roman Starovoit, wahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu mu Burusiya, yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe n’amasasu. Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rwatangaje ko rukirimo gukora iperereza ku byamuhitanye, mu gihe urupfu rwe rwatangajwe nyuma y’amasaha make yirukanwe na Perezida Vladimir Putin.

kwamamaza

Starovoit yakuwe ku mirimo ye ku wa mbere nta mpamvu zatangajwe. Yari amaze igihe gito kuri uwo mwanya, kuko yahawe izi nshingano muri Gicurasi (05) 2024, nyuma yo kuba yari Guverineri w’akarere ka Kursk mu gihe cy’imyaka hafi itandatu.

Kursk ni kamwe mu duce twatewe n’ingabo za Ukraine muri Kanama (08) 2024, maze zifata igice cyako, nubwo Uburusiya bwaje kuhigarurira. Hari abibaza niba ibibazo by’umutekano wo muri ako karere byaba ari byo byamushyize mu mazi abira.

Amakuru y’ibitangazamakuru byo mu Burusiya avuga ko Starovoit yari hafi kujyanwa mu rukiko ashinjwa kunyereza umutungo wa leta, nk’uko byagendekeye uwasimbuye, Aleksey Smirnov, wafunzwe muri Mata (04) 2025 ku byaha bijyanye no kunyereza amafaranga yaragenewe gushyiraho ubwirinzi ku mupaka na Ukraine.

Urupfu rwa Starovoit rwatangajwe nyuma y’uko umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, asabwe gusobanura niba iyirukanwa rye rishingiye ku gutakarizwa icyizere. Gusa yirinze kubyemeza.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa igihe nyakuri Starovoit yapfiriye. Perezida w’akanama ka gisirikare mu nteko y’Uburusiya, Andrei Kartapolov, yavuze ko "hashize igihe" gito rubaye, atanga ishusho yashyize abantu mu rujijo rukomeje".

 Jul 8, 2025 - 10:35