Egypte: Abunganizi mu by’amategeko batangije imyigaragambo yamagana ifungwa rya bagenzi babo

Kur’uyu wa kane, Urugaga rw’abavoka mu Misiri [Egypt] rwatangije imyigaragambyo izamara igihe kitazwi yamagana igifungo cya bagenzi babo batandatu baherutse gufungwa bazira guterana amagambo n’abanditsi b’urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi.

kwamamaza

Mu itangazo ry’urugaga rwabo, bavuga ko “Turahagarika ibikorwa byacu byose, tuzahagarika kwitaba inkiko no kugira uruhare mu iperereza ry’ubushinjacyaha guhera ku ya 19 Mutarama kandi kugeza  igihe kitazwi.”

Ikinyamakuru Daily al-Ahram  cyo mur’iki gihugu kivuga ko ku wa gatatu, urukiko rwa Marsa Matrouh rwo mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba  rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri abavoka 6 bazira amakimbirane bagiranye n’abanditsi batatu b’urukiko rwo mu mujyi ku ya 5 Mutarama (01) uyu mwaka.

 Aba banyamategeko bemeza ko bafite impamvu yumvikana ituma bashigikira bagenzi babo kuko bafunzwe nta mpamvu zifatita zatuma bafungwa. Ndetse bamagara ibyo kubashora mu manza hatabanjwe gufata igihe gihagije cyo gukora iperereza nyaryo.

Kugeza ubu, aba banyamategeko batandatu bakatiwe bajuririye icyo cyemezo ndetse biteganyijwe ko urukiko ruzasuzuma icyifuzo cyabo ku cyumweru.

 Mu Kuboza (12) k’umwaka ushize, ibihumbi by'abavoka bo mu Misiri/Egypt bigaragambirije hanze y’icyicaro cy’urugaga rwabo i Cairo rwagati, umwihariko wabayeho mugihe imyigaragambyo nk’iyo ibujijwe mur’iki gihugu.

Icyo gihe bigaragambyaga bamagana uburyo bushya bwo gutanga inyemezabwishyu hifashishijwe ikoranabuhanga bwari bwatangajwe na Minisitiri w’igenamigambi wa Misiri.

 Jan 19, 2023 - 14:18