Ubucuruzi buto n’ubuciriritse bubangamiwe n’imikoranire n’ibigo by’imari.

Abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse barataka imbogamizi zirimo kutoroherezwa gukorana n’ibigo by’imari nk’imwe mu nzira yo kongera igishorocyabo. Nimugihe ubu bucuruzi ari inkingi ikomeye mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse leta y’u Rwanda ikaba ibworohereza mu buryo bunyuranye burimo nko kugabanyirizwa imisoro. Icyakora Ministeri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM, ivuga ko biterwa n’uko abacuruzi bato n’abaciriritse usanga badafite ingwate ihagije, ariko ko bazakomeza gufasha aba mu koroherwa no kubona inguzanyo.

kwamamaza

Imibare ya Minisiteri y’ubucuruzi n’ingada igaragaza ko 98% by’ubucuruzi bwo mu Rwanda ari ubuto n’ubuciriritse. Gusa ababukora bavuga ko bigoye gutera imbere bitewe n’igishoro gito, ndetse  n’igihe bagerageje gushaka igisubizo babinyujije mu bigo by’imari n’amabanki, bibabera inzira itoroshye nk’uko bamwe babivuga.

Umwe yabwiye Isango Star, ati: “inzitizi zirimo usanga ari ukuboma amafaranga bakwifashisha mu gushora, cyane cyane usanga mu batinyuka baba bafite ibibazo byo kubona amafaranga cyangwa capital bakabaye bifashisha bashyira mu bikorwa ubucuruzi bashaka gukora, kuko rimwe na rimwe hari ubwo usanga bisaba kuba hari ibikorwa ufite kugira ngo ikigo gifasha abantu kubona imari gisaba kuba ufite ibi kugira ngo tuguhe iki, rimwe na rimwe ugasanga ibintu usabwa gutanga bingana n’ibyo wari ukeneye, ukabonako kuri ba rwiyemezamirimo batoya bikiri ikibazo. ”

Undi ati: “ bareba uko bafashwa kubona inguzanyo nta ngwate bafite kugira ngo tubashe kubona umusaruro.”

“ Yaba ari minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, minisiteri y’igenamigambi cyangwa se izindi nzego bafatanyije kuba twabona amafaranga yo gushinga uruganda rwa raw materials…”

Iyo urebye uruhare ubu bucuruzi bufite mu bukungu bw’igihugu usanga bukeneye kwitabwaho ndetse ababukora bakoroherezwa kuva ku rwego rumwe bakajya ku rundi.

Icyakora Richard NIWENSHUTI; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, avuga ko hari ingamba.

Ati:” hari ikigega leta yashyizeho kugira ngo horoshye abagana iyo mari, yaba amabanki yikorera, hashyizweho ikigega cya BDF mu buryo butandukanye [products]. Aho ngaho bijyanye n’abadafite ingwate bibagora kugira ngo babone n’izo nguzanyo.”

“ Ahandi ni mu bigega bitandukanye bishyirwaho n’abikorera. Hari ikigega cya exports growth Fund cyo muri BRD, tunagira ngo tunashishikarize abacuruzi benshi bakigane, kuko gifite amafaranga leta yashyizemo.”

“ rero hari uburyo bwinshi, uburyo butandukanye: yaba mu rwego rwa leta n’abikorera kugira ngo tunoze icyo kibazo gisa no gushyikira imari kuri ubwo bucuruzi butoya.”

Izi nzitizi zigira ingaruka ku iterambere ry’ubucuruzi, cyane cyane kubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Kuko nubwo Ubucuruzi buto n'ubuciriritse bugize 98% by'ubucuruzi bwose mu Rwanda, kugeza ubu butanga uruhare rwa 2% gusa mu byohereza mu mahanga.

Nimugihe Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda  [MINICOM] isanzwe ifite intego y’uko buri mwaka u Rwanda ruba rugomba kohereza ibigera kuri 17%.

MINICOM kandi igaragaza ko ubu bucuruzi butanga umusanzu ungana na 55% mu musaruro mbumbe w'igihugu buri mwaka, ndetse mu bantu ijana bafite icyo bakora, 70 muri bo ni abari mu kiciro cy'ishoramari rito n'iriciriritse.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jul 3, 2023 - 12:16