Hamuritswe icyiswe Rubavu nziza cyitezweho kuzamura ubukerarugendo.

Mu Karere ka Rubavu hamuritse icyiswe RUBAVU NZIZA, yitezweho kuzamura ubukerarigendo muri aka karere ndetse n'intara y'uburengerazuba muri Rusange. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’abafatanya bikorwa b’aka karere.

kwamamaza

UMUGWANEZA Douce na KWIZERA Jean De la Croix ni abanyeshuri biga kuri Ecole d'arts De Nyundo bakoze igishushanyo nk'ikirango cya RUBAVU NZIZA.

Mu gufatanya kugaragaza igisibanuro cy'icyigishusho cyigararagara ubwato butatu mu mazi ateganye n'icyerekezo rirengeramo, UMUGWANEZA Douce yagize ati: “ urabona ukuntu izuba rirenga rigaragara neza pe [kuko turi mu burengerazuba]. Naryo riri mu rikurura abakerarugendo kugira ngo baze hano I Rubavu.”

“ Twakoresheje ubwatu butatu bugaragaza uburobyi bubera mu kiyaga cya Kivu, cyane cyane isambaza.”

KWIZERA Jean De la Croix yunze murye, ati: “hazamo n’umurongo uciye ku ruhande ugaragaza beach ya hano kur’aya mazi ya Kivu.”

Iyo urebye ibikurura cyane ba mukerarugendo bagana akarere ka Rubavu usanga ari amazi ndetse n’umucanga ukiniramo abantu bari kuruhuka.

Aya mazi akurura benshi ariko, ahuriye ho n'igihugu gituranyi gituranyi cya RDC, bisa naho hakiri umukoro wo kuyasukura ku ruhande rw’abo muri RDC.

 Lambert DUSHIMIMANA; Umuyobozi w'intara y'Iburengerazuba, avuga ko amazi yo ku ruhande rwo mu Rwanda bazakomeza gukora uko bashoboye akaba asukuye, mugihe bataricarana n’abaturanyi ba RDC.

Ati: “Ariko iyo atakumva nta kindi wabikoraho! Icyo ukora wowe usigara urinze ahawe. Intego ihari ni ugukora uko dushoboye muri ya amzi yacu, nibura imyanda tuyikumire cyangwa se igaragaye tukagerageza ku buryo tuyikuramo. Ngira ngo mwabonye abantu batembera mu mazi bakuramo imyanda irimo.”

“ ngira ngo igihe kizagera kugira ngo habeho uburyo bwo gukorana kugira ngo ya mazi dusangiye, ntitwahimuka ndetse nabo ntibazahimuka. Hasigara kureba ngo reka twebwe turinde iwacu, hanyuma dusigare tubinginga dukora ku buryo nabo bumva akamaro k’ayo mazi.”

Uretse amazi yo mu kivu akururi benshi kuza gusura akarere ka Rubavu, hiyongeraho n'ayitwa Amashyuza: amazi aba ari nk’akazuyazi atangirwa ubuhanya n'abayogamo ko hari abo anyura akanagira ibyo akemura mu buzima bwabo.

Gusa ngo uyu  ni umukora k'ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kugirango hakorwe ubushakashatsi kuri aya mazi, anakomeze gusigasirwa nkuko NZABONIMPA Deogratias; umuyobozi w'agateganyo w'aka karere abisobanura.

Ati: “Rubavu nziza rero, hariya ku mashyuza hateganyijwe hotel y’inyenyeri eshanu. Muri serivise izatanga harimo no gutunganya amashyuza. Ni ukuvuga ngo n’amashyuza azubakirwa icyo twakwita nka piscine naturel, aho abantu bazajya bahererwa izo serivise neza.”

Icyakora ikiswe RUBAVU NZIZA, cyitezweho kuzamura ubukerarugendo muri aka karere hashingiwe ku mitungo kamere nk'imisozi, ibiyaga n'ibindi b’ikihagaragara.

Hashingiwe kubiboneka muri aka karere, ubuyobozi buvuga ko hibanzwa ku rubyiruko mu gutanga imirimo ibikomokamo izafasha abahatuye kandi ntibigarukire muri aka karere gusa, ahubwo bikaba icyerekezo cy'intara y'Iburengerazuba.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Rubavu.

 Nov 27, 2023 - 06:43