
U Rwanda rwasinye amasezerano yo gukora no kubona imiti irimo iyifashishwa mu kuvura kanseri
Apr 16, 2026 - 12:05
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete yo mu Busuwisi ikora imiti yitwa Sandoz, yo gukora no kuruha imiti itandukanye irimo ibinini ndetse n'ivura kanseri.
kwamamaza
Aya masezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, n’umuyobozi ushinzwe ivugurura muri Sandoz, Simon Goeller. Impande zombi zemeranyijwe guteza imbere ubufatanye bugamije kunoza ibijyanye n’imiti no kwagura uburyo bwo kuyibona mu gihugu.
Amakuru yatangajwe n'ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, avuga ko Sandoz izatangira kugeza mu Rwanda ubwoko bw’imiti bugera kuri 60, mu rwego rwo kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika.
Ubu bufatanye bufatwa nk'intambwe ikomeye mu gufasha abaturage kubona imiti, ndetse bunashyigikira icyerekezo cy’u Rwanda cyo kurushaho kuba kuba ihuriro ry’ubuzima (health hub) mu karere, binyuze mu guteza imbere inganda zikora imiti n'inkingo kandi bihendutse, gutanga serivisi z'ubuvuzi harimo n'izo abarwayi bajyaga gushaka mu mahanga.
Aya masezerano asinywe nyuma yaho itsinda rya Sandoz ryari riyobowe na Simon Goeller yasuye u Rwanda mu Ukwakira (10) 2025, impande zombi zikagirana ibiganiro by'imikoranire. Itsinda rya Sandoz kandi ryaganiriye n'ubuyobozi bwa RDB ku bijyanye n'ishoramari.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


