Ngororero: Kwegerwa bibomora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Nyange baravuga ko iyo babonye ababegera bakabaganiriza bibomora ibikomere basigiwe na Jenoside, maze bikabafasha no kwiyubaka.

kwamamaza

Mukagakire Marie Rose hamwe na bagenzi be barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, batuye mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke muri aka karere ka Ngororero, bavuga ko bitewe kwigunga n’ibikomere byo mu mutima no kubura ababo  bazize jenoside.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Nyange, itsinda ry’abagize ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda ryarabasuye, maze rigirana  nabo ibiganiro ndetse rinabashyikiriza inkunga y’ibiribwa by’umuceri n’amavuta ifite agaciro ka 1 400 000 Frw.

Aba babyeyi bahawe iyi nkunga bagaragaza ko kwegerwa muri ubu buryo bibakomeza ndetse bikabereka ko batari bonyinye.

Mukagakire yagize ati: “tuba twumva dufite abavandimwe, dufite abapapa, abamaman, dufite ababyeyi impande zose. Nk’ubu navukanaga n’abana 13, mwatubaye hafi igihe kinini murabona ko koko turakeye ariko dukya kubera mwe muhira muvuga muti aba bantu bacitse ku icumu mubarebe, mubamenye.”

“ Muduhaye icyo kurya, icyo kunywa, icyo kwambara kuko tugiye gufura imyenda twari dufite. Uzi kurya ibiryo bikaranze?! Uziko wongera ukaba mutoya! Uzi kunywa agasukari wajyaga unywa rutuku itagira ikintu kirimo?! Bavandi, ndabashimye, n’Imana ibashime.”

Undi ati: “ Rwose iyi nkunga mwaduhaye turayishimye cyane, turabashimiye, dushimiye na Perezida wa Repubulika udasiba kudutekerezaho.”

“ muri abana bacu, ibyo mwadukoreye ntitwabita ababyeyi ahubwo mutubereye abana bacu. Abana barashize, abafite abana ni mbarwa, nta nabo!”

Abagize ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda bavuga ko bashatse kwibukira I Nyange babitewe no gushaka kumenya amateka yaho ajyanye n’uko Jenoside yakorewe abatutsi yakozwemo, aho Padiri Seromba akoresheje caterpillar yasenyeye Kiliziya ku batutsi basaga 2 000 bari bayihungiyemo.

Laurent NDAGIJIMANA; uyobora iri huriro, avuga ko abaharokokeye bakwiye kugira ihumure ry’uko batari bonyine, kuko bafite igihugu kibakunda, kandi ibyabaye bitazongera.

 Ati: “…ibibi bibaho ariko burya nta joro ridacya. (…) na kera ica neza, rizana umuco utangaje, tubona ubuyobozi bwubatse abanyarwanda. Ubwo buyobozi dufite uyu munsi ninabwo dukwiye kuraga abana bacu.”

“ kumva ko ufite abanyarwanda bagukunze, kumva ko icyakorwaga kera ubu kitashoboka ubwabyo ni icyizere gihagije kandi numva bakubakiraho. Niryo jambo ry’ihumure nabaha.”

Abagize iri huriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda basobanuriwe amateka ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’ I Nyange, bunamira ndetse banashyiraho indabo mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri y’abatutsi iruruhukiyemo. Iri huriro kandi ryanatanze inkunga yo kurwitaho ingana na 1 000 000Frw.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Ngororero.

 Jun 26, 2023 - 17:25