Imbangukiragutabara 200 zatumijwe zitezweho kuzihutisha serivise z’ubuvuzi

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yamaze gutumiza imbangukiragutabara 200 ziyongera kuzisanzwe mu rwego rwo gukomeza kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi no kuzamura no guteza imbere serivise z’ubuzima. Abaturage ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bagaragaza ko ari igisubizo kuko hari n’abapfiraga mu nzira bitewe no kubura imbangukiragutabara.

kwamamaza

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yateranye ku nshuro ya 19, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin NSANZIMANA yavuze ko bitewe na servisi z’ubutabazi kugeza ubu zidashimishije, nka ministeri y’ubuzima bategereje imbangukiragutabara 200 zizaza kunganira izisanzwe mu rwego rwo kunoza iyi serivisi.

Yagize ati: “ serivise y’ubutabazi, uko imeze uku, ntabwo tubyishimiye kuko hari byinshi byo gukora. Twaranabitangiye, nk’abo mu mujyi wa Kigali bashobora kuba barabonye impinduka nto, cyane ku bijyanye na ambulance uburyo igera ku uyihamagaye. Ubundi tuba twifuza ko igera ku muntu mu minota itarenze 10, yakabya ikaba 15 bitewe naho uyihamagaye aherereye, niyo ntego yacu. Inkuru nziza ni uko hari ambulance nibura 200 dutegereje muri aya mezi ari imbere.”

Ku ruhande rw’abaturage baganiriye na Isango Star bagaragaje imbogamizi bahura nazo bitewe no kutabonera ku gihe imbangukiragutabara. Umwe wari ku kigo nderabuzima cya Rugarama, yagize ati: “ababyeyi ntibagerera kwa muganga ku gihe, wasangaga babyarira mu nzira.”

Undi ati: “urugero nkanjye hari igihe nigeze ndwaza umwana nuko barayihamagara, ariko nabonye hashira umwanya munini. Hashize nk’isaha irengaho.”

MANIRAGABA Daniel; Umuyobozi w’ungirije w’ikigo nderabuzima cya Rugarama, yunze mu ry’aba baturage. Yongeyeho ko  kutabonera ambulance ku gihe bijya bitera no kubura ubuzima k’uyikeneye.

Ati: “bigira ingaruka kuko umuntu utegereje gutabarwa byihuse, cyane ku bitaro bikunda kwanga, kuko iyo umuntu yakererewe kugira ngo afashwe, akagera kuri serivise yakererewe birangira havuyemo imfu. N’imfu zijya zibonekamo.”

MANIRAGABA anavuga ko izi mbangukiragutabara 200 zizaba igisubizo kuri serivisi z’ubuzima.

Ati: “ ibyo rero kuba ambulance 200 zaboneka mu gihugu ni ibyo kwishimira ku buryo ki n’utegereje kwakirwa ku bitaro, iyo yumvishe ngo ambulance irahageze, nubwo aba arwaye ariko ahita yishima.”

Ibi abihurizaho n’abaturage, aho umwe yagize ati: “ niziyongera biraba byiza kuko nta murwayi uzongera kuba yagira ikibazo.”

Undi ati: ‘ biradushimishije kubera ko akenshi ababyeyi bagiraga impamvu zo kujya kwa muganga byihuse ntibajyeyo, rero zigiye kudufasha kujya zitworohereza kutugeza kwa muganga hakiri kare.”

Kugeza ubu, mu gihugu hose hari imbangukiragutabara 210 gusa. Ariko ntizihagije ariyo mpamvu zizongerwa zikagera kuri 500 bitarenze uyu mwaka w’ 2024.

Ubusanzwe gukomeza kongera imbaraga mu kwihutisha no kunoza serivisi z’ubuzima binakubije muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere izwi nka NST1, aho kugeza ubu muri iyi gahunda hamaze kubakwa ibitaro bishya 6 bisanga 52 byari bisanzwe. Ndetse n’ibigo nderabuzima bishya 12 bisanga 495 byari bisanzwe, hamwe n’ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze kugeza ubu bingana na 1 252.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Jan 25, 2024 - 15:33