China: Muri Guangzhou bakoze imyigaragambyo ikomeye kubera ingamba za Covid-19.

Abaturage bo mu majyepfo y’Ubushinwa mu gice cyahariwe inganda cya Guangzhou barenze ku mabwiriza yo kuba mu kato maze bashyamirana n’igipolisi kubera uburakari batewe n’ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 zikomeje kubahirizwa mur’iki gihugu.

kwamamaza

Hari amashusho yakwirakwijwe agaragaza abigaragambya bahirika imodoka ya Polisi ndetse bakangiza inzitiro zashyizweho mu rwego rwo gukumira Covid  ndetse abigaragambya bose berekeje mur’ako gace.

Nyuma hakurikiyeho kurenga ku mabwiriza ya Covid yashyizweho kuva iki cyorezo cyaduka. Uretse kuba bigira ingaruka ku bukungu bw’Ubushinwa, mur’iki gihe politike ya zero Covid yashyizweho mu rwego rwo guhashya burundu iki cyorezo, iri mu bihe bikomeye.

 Ibibazo byakomeje kwiyongera mu mujyi w’akarere ka Haizhu, aho abahatuye batemerewe kuva mu ngo zabo.

 Aka gace karimo abakozi benshi bakennye bitewe no kubura akazi. Binubira kubaho badahembwa igihe baba badashoboye gusubira mu kazi, ndetse bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa, cyane ko n’ibiciro byazamutse ku isoko ryaho igihe hari ingamba zo kwirinda ikwirakwira iki cyorezo bari kubahiriza.

 Amajoro menshi baba barinzwe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Covid, ariko mu ijoro ryo ku wa mbere bafashwe n’uburakari bwabasunikiye kwishyora mu mihanda ya  Guangzhou ndetse batubahirije ayo mabwiriza.

Ibi babitewe no kumva ibihuha byakwirakwijwe bivuga ko ibizamini bya Covid bya PCR bikorerwa mu bigo by’ubucuruzi bidakorwa uko bikwiye kugira ngo umubare wabanduye iki cyorezo wiyongere mu rwego rwo kugira ngo byinjize amafaranga menshi.

Mu majyaruguru y’Ubushinwa, ibihuha by’a Covid bikomeje kwiyongera ndetse no guteza inkeke.

Ubutegetsi bwo mu ntara ya Hebei byatangaje ko umujyi wa Shijiazhuang ugiye gukora ibizamini rusange. Ariko hakwirakwijwe ibihuha by’uko abaturage bagiye gukoreshwa harimo uburyo bwiswe guinea-pig-style,mu rwego rwo gusuzuma uko byagenda mugihe virus runaka yaba ikwirakwiye kandi bitagenzuwe.

Abashinwa benshi bafite ubwoba babitse imiti yakorewe mu gihugu cyabo bavuga ko ibafasha kwandura Covid. Abashyuzwe kugeza ibicuruzwa mu mujyi bavuga ko byarangiye mu gihe guto. Ibihuha nk'ibi bya virusi byatumye mu byumweru bibiri bishize, abakozi benshi bava mu kigo cya Foxconn kiri rwagati mu mujyi wa Zhengzhou, bigira ingaruka ku isoko rya  iPhone ku isi.

Inzego zianze hirya no hino mu Bushinwa ziri guhura n’ibibazo kugira ngo politike ya leta ya Zero –Covid igerweho ndetse idahungabanyije urwego rw’ubukungu.

Imibare iheruka igaragaza ko urwego rw’inganda rukomeje kuzahazwa bitewe nuko umusaruro uvamo ndetse n’ingano y’ibigurishwa igaragaza neza ingaruka zikomeye z’iki cyorezo ndetse na politike ya leta ubwayo.

Mu munsi ishize, nta ntara nimwe itarigeze ibura umuntu numwe wanduye. Abaturage babarirwa muri miliyoni 20 batuye mu burengerazuba bw’Ubushinwa, mu mujyi munini wa Chongqing bari muri guma mu rugo, icyemezo cyafashwe nk’icy’ubushake bwa leta.

Ibi byatewe no kuba nta tangazo rya leta ryatangaje icyo cyemezo ahubwo basabwe kuguma mu rugo n’ubuyobozi bwaho.

Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwaho bwanze gutangaza guma mu rugo ku baturage benshi mugihe Ubushinwa bwari bwatangaje ingamba zo koroshya ingamba zo koroshya amategeko ya zeru-Covid mu Bushinwa.

Ariko gukaza ingamba za Covid bibonwa nk’uburyo bwagize icyo buhindura ku buzima bwaho, nubwo impinduka nto ishobora gutera ubwoba no guhangayika.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategetsi b’akarere ka Chaoyang  Beijing [Pekin] bahisemo gufunga site nyinshi zo ku mihanda no mu mazu zasuzumirwagaho Covid.  

Icyakora ikibazo cyari icy’uko ibizamini bya PCR busabwa buri munsi mu nyubako nyinshi no ku kazi, utabikoze ntabashe kwinjira, cyane ko ababashaga kujya kwisuzumisha wasangaga umurongo ari muremure.

 Kuva ku bakozi bagumye muri Tibet bigaragambije kuva i Lhasa, kugeza mu karere kose ka Xinjiang, Politike ya zero-Covid ntigenda neza. Urukurikirane rw'impinduka zatangajwe mu cyumweru gishize zoroheje gato amategeko yabonwaga nk'ikimenyetso ko koroshya byinshi byashobokaga mu mihanda. Ariko nubwo leta ibitekerezaho, ntibibonwa nk’ibihagije.

 Nov 15, 2022 - 17:01