
Musanze: Bahangayikishijwe n'itiyo imaze igihe kirenga umwaka imena amazi mungo zabo
Oct 9, 2023 - 14:10
Hari abaturage bo mu murenge wa Muhoza batabariza itiyo yangiritse imaze umwaka urenga imena amazi kuburyo bahangayikishijwe n'uko izabasenyeraho amazu ariko kandi bakavuga ko amazi nk'umutungo wa Leta urigupfa ubusa.
kwamamaza
Mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza w'akarere ka Musanze, ukigera mu mudugudu wa Gatare niho usanga iyi tiyo ihora imena amazi umwaka ukaba urenze.
Aba baturanye bakaba bavuga ko bahangayikishijwe n'uko aya mazi ashobora kuzabasenyeraho amazu, dore ko yamaze gusa n'acamo kabiri umuhanda.
Bavuga ko batasibye kugaragariza inzego bireba iki kibazo n'ubwo n’ubuyobozi budasiba kuhanyura, bakanavuga ko batewe agahinda n'uko babasuzuguye muburyo butesha agaciro amazu yabo babamo yubatse aha.
Ni ikibazo ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe isuku n'isukura WASAC bugaragaza ko butigeze bukimenya, bukavuga ko bugiye kwihutira kugikemura nkuko Murigo Jean Cloude uyobora WASAC mu ishami ryayo ry'akarere ka Musanze abivuga.
Yagize ati "ayo makuru ni ubwambere nyumvise, turahita tubikurikirana, reka mbikurikirane menye uko bimeze, icyo kibazo gikemuke".
Uretse kuba aba baturage baturanye n'iyi tiyo bahangayikishijwe n'uko aya mazi ashobora kuzabasenyeraho amazu babamo, hari n'abibaza ku mutungo wa Leta upfa ubusa, mugihe aya mazi yo amaze igihe kirenga umwaka ameneka amanwa n'ijoro.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze
kwamamaza