
Gaza: Ibitaro mbarwa bikiri gukora biri mu gihirahiro mugihe indembe n'abapfa badasiba kwiyongera
Jun 11, 2025 - 12:48
Buri munsi, abasivile ibihumbi ntibasiba guteranira hafi y’ibigo bitanga imfashanyo y’ibiribwa, bagerageza kurokora ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo yigarijwe n'inzara. Ariko abenshi bavanwa aho n’amasasu y’ingabo za Israel, bamwe bakahasiga ububuzima mugihe abandi bakomereka bikomeye. Ibi byateje akajagari mu bitaro bike bigikora, by’umwihariko mu majyepfo ya Gaza, aho bitagishoboye kwakira inkomere nyinshi.
kwamamaza
Umukobwa wo muri Gaza, utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano, uri mu bitaro by’agateganyo by’Abongereza biri mu majyepfo ya Gaza, avuga ko arwaje musaza we wakomeretse bikomeye nyuma yo kuraswa amasasu abiri mu nda no ku kuboko.
Avuga ko abaganga bagsragejs kumuha ubuvuzi ku gisebe cyo ku nda, ariko aho yakomeretse ku kaboko bikaba byaragoranye, cyane ko yatakaje intoki z'ukuboko kw'iburyo yakundaga gukoresha.
Yabwiye ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru ko" Turashaka kumuvana hano, bamuvurire hanze. Ntitwita ku baganga, kuko bakoze ibishoboka byose. Ariko iri hema, ntushobora kuvuriramo abarwayi barenze 20 cyangwa 30 ku munsi."
Guhera mu mpera za Gicurasi (05), umubare w’abaraswa wariyongereye cyane aho abenshi barasirwa imbere y’ahatangirwa imfashanyo irimo ibiribwa.
Kuva ubwo, ikigo cyo muri Israel nicyo gitanga ibiribwa muri Gaza, kikaba gicungiwe umutekano na sosiyete yigenga igizwe n’abahoze mu gisirikare w’Abanyamerika, ariko byose biri mu maboko y’ingabo za Israel.
ONU ivuga ko ibi aribyo bikomeje guteza umuvurungano ndetse itanga impuruza.
Ibitaro bya Khan Younes nabyo biri hafi gufunga
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ibitaro byinshi byo muri Khan Younes byahagaritse imirimo kubera imirwano ikaze. Al-Nasser na al-Amal ni bimwe mu byo byatangajwe bikiri gukora ariko nabyo biri mu gace ingabo za Israel zategetse ko byimurwa kugira ngo zihangane n'abarwanyi b'umutwe wa Hamas.
Raed el-Nims, uvugira Umuryango utabara imbabare w’Abapalesitina (Croissant-Rouge), yavuze ko nubwo ibitaro bya Amal bigikora, byabuze uko byakira abarwayi bashya kuko bigeze mu gace kabujijwe kugerwamo n’abaturage.
Ati: “Twizeye ko abaturage bazongera kugerwaho n’ubuvuzi mu mudendezo."
Kudashobora kwinjira mu bitaro kw'inkomere byongera ikibazo cyo kubura imiti, ibikoresho by’isuku, n’ibicanwa bikenewe mu gutanga umuriro, cyane ko ari wo utuma imashini z’ibanze mu bitaro zikora.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


