Kenya: Perezida Ruto yatangaje uko ukuriye amatora yaragiye kwicwa.

Perezida William Ruto yatangaje ko hari abacuze umugambi wo gushimuta no kwica umuyobozi wa Komyisiyo y'amatora, igihe yari agiye gutangaza ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye umwaka ushize.

kwamamaza

Ruto ni we yatangajwe ko yatsinze ayo matora ku majwi 50.5%, mu gihe ku biro bikuru by’amatora habayeho gucikamo ibice bitewe no kutumvikana ku mwanzuro ugiye gutangazwa.

Wafula Chebukati, ukuriye Komyisiyo y'amatora yo muri Kenya,  yavuze ko yakoze inshingano ze nubwo yari yatewe ubwoba.

Ku wa kabiri, Perezida Ruto yagarutse ku mugambi wacuzwe wo gushimuta Chebukati nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Yagize ati: "Turabizi ko habayeho gushaka gushimuta l Chebukati no kumwica kugira ngo Komyisiyo ayoboye iveho cyangwa simburwe n'undi bari gushyira aho bashatse kugira ngo yangize ubusugire bw’abaturage."

Yongeraho ko “Cyari igihe kigoye, gikonje kandi cy’ubwigunge, iryo terabwoba ryari ribi cyane, aho yemererwa ibitagenda kandi ahozwaho igitsure”.

Ibi Perezida Ruto yabitangarije mu mama yagiranye na za Komyisiyo ndetse n'ibiro byigenga mu biri bye (State House) i Nairobi.

Uwo Bari bahanganyr mu matora y'igihugu,Raila Odinga, yanenze Ayo magambo.

Yabuze ko "Bakwiye gutanga ibi birego mu rwego rushinzwe iperereza igihe rwashyirwaho".

Mu gihe Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyari byavuye mu matora mu nyubako ya Bomas, harabayeho gushyamirana hagati y’impande zitandukanye.

Abashyigikiye Raila Odinga bari muri iyo nyubako berekanye ko batishimiye ibyari bigiye gutangazwa.

Naho abakomiseri bane muri barindwi baguze Komyisiyo y'amatora, barivumbuye, bavuga ko ibyari bigiye gutangazwa bitandukanye n'ibyayavuyemo, ndetse umwanzuro w'ibyavuye mu mayor's ntibigeze bawusinyaho.

Hagati aho, ntibyabujije ko William Ruto yemezwa ko ari we wegukanye intsinzi ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

 Jan 18, 2023 - 10:07