
Musk yicujije amagambo akakaye yavuze kuri Perezida Trump
Jun 11, 2025 - 10:18
Elon Musk, umuherwe w’Umunyamerika akaba n’umuyobozi wa X (yahoze ari Twitter) na Tesla, yatangaje ko yicuza amagambo aherutse gutangaza, agaragaza ko yarenze urugero mu kunenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
kwamamaza
Ibi Musk yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena (06) 2025. Abinyujije kuri konti ye ya X, yagize ati: “Ndicuza bimwe mu byo natangaje ku Perezida (...) mu cyumweru gishize. Byararenze urugero.”
Aya magambo aje nyuma y’iminsi mike habayeho guterana amagambo ku mugaragaro hagati ya Musk na Trump, ibintu byatunguye benshi bitewe n’uko bombi bari basanzwe bafitanye amateka y’ubufatanye no guhuza ibitekerezo mu bya politiki.
Trump aherutse gutangaza ko umubano we na Musk warangiye, nyuma yo kuvuga ko ashobora guhagarika amasezerano ya za miliyari z'amadolari Musk affitanye na Guverinoma ya Amerika.
Ibi byabaye nyuma yuko akomeje kunenga ku bijyanye n'ingengo y'imari irimo igenewe igisilikari yashyizemo amafaranga menshi, ndetse na politiki ya Trump yo kuzamura imisoro.
Nubwo mu bihe byashize bagaragaraga nk’abantu bafatanya cyane, cyane ubwo Trump yiyamamazaga ndetse anatangiye manda ye, ubushyamirane buherutse bwatumye baterana amagambo akomeye hagati yabo, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.
Kwicuza kwa Musk bishobora gufatwa nk’intambwe yo kugarura ituze mu mibanire yabo no gukumira gukomeza guterana amagambo yagira ingaruka ku isura ye cyangwa ku bucuruzi akora, cyane ko Trump akiri Perezida uri ku butegetsi kandi ugifite ijambo rikomeye muri Amerika.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


