Rwamagana: Haracyari imbogamizi zibangamiye ubumwe n'ubwiyunge

Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko mu nzitizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho uko bikwiye, hari abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze bagera muri sosiyete bakagira ipfunwe ryo gusaba imbabazi abo bahemukiye rimwe bagahita bimuka aho bari batuye bakajya ahandi.

kwamamaza

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) bwa 2023, bwagaragaje ko ubudaheranwa bw’umuntu ku giti cye buri kuri 75%. Gusa mu karere ka Rwamagana hari abagaragaza ko hakiri inzitizi zituma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho 100%.

Urugero batanga ni abarangiza ibihano by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera muri sosiyete bakagira ipfunwe ryo gusaba imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside, ahubwo bagahitamo kwimuka bakajya gutura ahandi.

Iyi mpamvu ituma ubumwe n’ubwiynge butagerwaho 100%, yemezwe kandi na Amb. Joseph Nsengimana umwe bagize ihuriro rya Unity Club, aho avuga ko umuti w’iki kibazo ari uko nk’abagize ihuriro ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bakwiye kujya bajya mu magereza kuganiriza abagiye kurangiza ibihano by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bazamenye uko bitwara muri sosiyete.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richard Rwamunono, avuga mu rwego rwo gufasha abarangiza ibihano byabo by’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bazisange muri sosiyete, muri gereza ya Rwamagana hari kubakwa icyumba kizajya gitangirwamo ibiganiro byo kubategura.

Mu zindi nzitizi zigaragazwa ko zibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rwamagana, harimo amarangizarubanza y’inkiko gacaca atararangizwa, abatarabona ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo babashyingure mu cyubahiro, abafite ibikomere bya Jenoside batabanirwa neza ndetse n’izindi zitandukanye ariko ziri ku kigero gito.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Oct 19, 2024 - 09:21