Huye - Ruhashya : Icyuzi cya Cyarubare gikomeje gutwara ubuzima bw'abantu

Mu Karere ka Huye, bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhashya hafi y'icyuzi cya Cyarubare, barasaba ko cyazitirwa mu rwego rw'umutekano kuko gikunda gutwara ubuzima bw'abana babo.

kwamamaza

Icyuzi cya Cyarubare, ni icyuzi kiri mu gishanga cya Rusuri Rwamuginga gihingwamo umuceri, muri uyu Murenge wa Ruhashya. Iyo ukitegereje, ubona ari nk'ikiyaga, abagituriye bakavuga ko kijya kigwamo abantu bagatanga urugero rwo mu kwezi gushize aho cyaguyemo abantu babiri ariho bahera basaba ko cyashyirwaho uruzitiro mu rwego rw'umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya Mutabaruka Jean Baptiste, avuga ko nabo bahangayikishijwe n'abagwamo bakabaye batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, ariko hari ingamba zafashwe zirimo kugicungira umutekano no kwigisha abaturage kwitwararika iki kiyaga cya Cyarubare.

Ati "gikunze kugwamo abantu nubwo atari kenshi, hafashwe ingamba z'ubuyobozi, twakoze inama n'abaturage yari irimo Guverineri w'intara y'Amajyepfo, inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'akarere hafatwa ingamba ko inzira ica ku cyuzi ifungwa, ikindi ni ukuhashyia uburinzi ku buryo ziriya mpanuka zikumirwa, tuzakomeza kwigisha abaturage ko badakwiriye kwishora mu mazi".     

Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo binyuze ku muvugizi wayo muri iyi Ntara, busaba abaturage kubuza abana babo gukinira ahafi y'iki cyuzi, kandi bakirinda kukigendamo mu bwato batazi kubutwara.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Huye

 Nov 16, 2023 - 20:31